Team Manager wa Sunrise FC yakoze ubukwe (amafoto)

Rebero Emmanuel akaba Team Manager wa Sunrise FC, yasezeranye imbere y’amategeko na Mutesi Gloria bemeranywa kubana akaramata.

Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo Rebero yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi nawe arabyemera.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 20 Mata 2021 nibwo aba bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko.

Basezeraniye mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Iburasirazuba mu murenge wa Nyagatare.

Rebero na Gloria bakaba bafashe umwanzuro wo kubana nyuma y’urugendo rw’imyaka 4 bakundana.

Rebero Emmanuel, Team Manager wa Sunrise FC yanabaye umunyamabanga mukuru w’iyi kipe aho yaje kuvaho mu mpeshyi ya 2017 ubwo batoraga komite nyobozi nshya.

Dore uko byari bimeze mu mafoto:

SRC: isimbi.rw

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Ibintu bitangaje ushobora kuba utari uzi ku kiyaga cy’urupfu||ikintu cyose kihageze gihinduka ibuye.

Miss Uwase Sangwa Odile mu byishimo byinshi nyuma yo kurangiza amashuri ye ya kaminuza (amafoto)