Super Manager yibasiye Bruce Melodie mu buryo bukomeye cyane| Ngo ntaho bahuriye na busa| Yabaye icyamamare

Gakumba Patrick wamenyekanye cyane ku izina rya Super Manager yibasiye umuhanzi Bruce Melodie uherutse gusinya amasezerano akomeye n’inzu ya Kigali Arena. Nkuko amashusho dukesha 3D Tv Rwanda abigaragaza, Super Manager kuri ubu urimo kwamamaza iduka rya Magasin Sport class muri Tour du Rwanda 2021 yavuze ko ntaho ahuriye na Bruce Melodie kuko ubu we arimo guca ku ma televiziyo mpuzamahanga akarebwa n’isi yose nyamara Bruce Melodie we ntawe umureba.

Super Manager yavuze kandi ko kuri ubu abantu benshi bahanze amaso isiganwa rya Tour du Rwanda 2021 arimo ndetse ko n’abakinnyi batsinda akenshi ari abanyamahanga bo mu bihugu bitandukanye bigatuma abo muri ibyo bihugu bahanga amaso isiganwa rya Tour du Rwanda 2021 nyamara Bruce Melodie we ntabwo ariko kurebwa n’isi yose.

Super Manager
Bruce Melodie yasinye amasezerano yo kwamamaza Kigali Arena

Ku bijyanye nuko Bruce Melodie yasinye amasezerano akomeye afite agaciro ka miliyoni 150 z’amafatanga y’U Rwanda, Super Manager yavuze ko ari make kuko we yasinye amasezerano afite agaciro ka miliyoni 200 z’amafaranga y’U Rwanda yo kwamamariza Speranza bityo akaba aheraho avuga ko akiri ku mwanya wa mbere mu kuba icyamamare.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

145 Points
Upvote Downvote

Abakunzi b’agasembuye bashyizwe igorora n’urugo rw’Umwamikazi Elizabeth II

Bahavu Jannet n’umugabo we bahuye n’ikibazo gikomeye