Connect with us

Imyidagaduro

Stone Church yasenyutse

Published

on

Stone Church n’itsinda ryigumuye kuri Tuff Gangs ryari rigizwe na bamwe mu baraperi batangije Tuff Gangz. Amakuru agera kuri Yegob.rw, avuga ko kubera kudahuriza hamwe ibitekerezo ariyo ntandaro yo gusenyuka kw’iryo tsinda.

 

Bulldog, Green P na Fireman ni bamwe mu baraperi bari basanzwe babarizwa mu itsinda rya Tuff Gangz ndetse bari no mu barishinze rijya kubaho.

Nyuma baje gufata umwanzuro wo gushinga iryo bise ‘Stone Church’ bazanamo abandi baraperi bashya barimo Jay-c, Nicky Breezy na Young Tone.

 

Mu minsi ishize hari amakuru yavugaga ko Young Tone wamenyekanye cyane mu ndirimbo ihimbaza Imana yitwa ‘Amahoro’ ya Gaby Kamanzi gusezera kwe muri Stone Church byatejemo umwiryane.

 

Impamvu nyamukuru bikaba byari uko hari abaraperi bumvaga bashobora gukora indirimbo ari uko babanje kunywa ku nzoga cyangwa se ibindi biyobyabwenge bituma baririmba ibibarimo nta cyo bikanga.

 

 

Hakaba urundi ruhande rutashakaga gukoresha ibiyobyabwenge ahubwo rwatangaga inama zatuma iryo tsinda ryarushaho kumenyakana.

 

Nti byateye kabiri rero kuko haje kuzamo umwuka utari mwiza hamaze kuvukamo ibice bibiri bidahurije ku mugambi umwe. Stone Church irasenyuka nubwo batarabishyira ku mugaragaro.

Fireman umwe mu baraperi bivugwa ko ari umuhanga mu mirapire ye, yashimangiye amakuru yuko iryo tsinda atakiribarizwamo ahubwo arimo gukora umuziki ku giti cye.

Fireman yagize ati “No Tuff Gangz, No Stone Church, call me Fireman”. Ugenekereje mu Kinyarwanda, akaba yaravugaga ko ‘Nta Tuff Gangz, nta Stone Church, nyita Fireman’.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar