Connect with us

Imyidagaduro

Social Mula yikomye Bruce Melodie amuziza kwishyira hejuru nyuma yuko yitiriwe ISIBO TV

Published

on

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo tariki ya 24 Mutarama 2021 nibwo abahanzi Marina ndetse na Social Mula bari ku kiganiro THE CHOICE gica ku ISIBO TV aho bari bajyanye indirimbo yabo nshya bise « Ndabazi ». Muri iki kiganiro Social Mula yavuzemo ko ari umufana ukomeye w’umuziki wa Marina ndetse na Marina nawe avuga ko akunda cyane ibikorwa Social Mula akora.

Marina na Social Mula

Social Mula yaje kubazwa n’umunyamakuru Philpeter ku bijyanye n’indirimbo ye nshya yakoranye na Bruce Melodie ndetse na Zizou Alpcacino indirimbo bise « Iyo byanze » maze avuga ko Bruce Melodie yishyize hejuru akanga kuyipostinga ndetse no kuyisangiza abakunzi be. Social Muka avuga ko uku kwishyira hejuru kwa Bruce Melodie kwazamutse cyane nyuma yuko yitiriwe ISIBO TV ari nayo télévision Social Mula yatangiyeho iki kiganiro. Social Mula yakomeje avuga ku kibazo yaba yaragiranye na Social Mula muri salaz awards ziheruka zabereye muri selena hotel aho yavuze ko Bruce Melodie ariwe ufite ibibazo. Social Mula yakomeje avuga ko yagerageje kwegera Bruce Melodie ngo bakemure ibibazl bafitanye ariko biranga nubwo Social yavuze ko ari umufana wa Bruce Melodie ndetse avuga ko anaririmba neza.

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: