in ,

Sobanukirwa Onlyfans; urubuga rukomeje gutuma abanyarwandakazi biyambika ubusa ku karubanda

Hashize ibyumweru bisaga bibiri umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ariwe Supersexy atangajeko agiye gukora account ku rubuga Onlyfans aho azajya ashyiraho video zagenewe abantu bakuru (Nukuvuga barengeje imyaka 18).

Ku munsi wa mbere ajya kuri uru rubuga akaba yaratangajeko yinjije amafaranga asaga miliyonu 2 z’amanyarwanda (2000$) mu gihe cy’amasaha 8 gusa yari amaze atangiye gukoresha Onlyfans, Abantu bakaba barahise bumva ari amafaranga menshi kandi yinjije mu gihe gito mbese bumvako agiye kwibera umukire.

Uyu munsi tukaba tugiye kureba ukuri ku mikorere ya Onlyfans ndetse tumenye niba koko ishobora gukiza umuntu.

Uburuga rwa Onlyfans rwatangijwe mu mwaka wa 2016 mu gihugu cy’ubwongereza gusa umuntu wese ahoy aba ari hose ku isi akaba ashobora kuba yarukoresha. Gahunda ya Onlyfans akaba ari kuba umuhuza hagati y’abakora video ndetse n’abakeneye kuzireba, aho abashaka kureba video babanza kwishyura amafaranga ku kwezi nka abonnement (subscription fees) noneho bakaba babasha kureba video z’umuntu runaka bahisemo bitewe nayo bishyuye.

Mbese ni nkuko kugirango ufungure video zo kuri youtube channel runaka wajya uba warabanje kwishyura amafaranga noneho ayo mafaranga agahabwa nyiri gukora iyo video warebye. Ayo mafaranga yo kwiyandikisha akaba abarirwa hagati ya 5000 FRw na 50000Frw kandi ubwo niba uyishyuye ngo urebe video z’umuntu umwe nujya gushaka kureba iz’uwundi muntu uragomba naho kwishyura ayandi.

Urubuga rwa Onlyfans rukaba ari rumwe mu bintu byungukiye bikomeye mu kibazo cya coronavirus kuko nkuko byatangajwe n’umuyobozi warwo mu kwezi kwa gatanu buri munsi hiyongeraho abantu bagera ku bihumbi 200 bo kureba amavideo ndetse hakiyongeraho abagera ku bihumbi birindwi bakora video.

Kuri ubu uru rubuga rukaba rufite aba subscribes (abajyaho kureba video) bagera kuri miliyoni 24 ndetse naba kora video bageze ku bihumbi 450. Muri abo miliyoni 24, 95% ni abagabo cyangwa se abasore naho muri abo bakora video bagera ku buhimbi 450 bo 95% ni abagore cyangwa se abakobwa byumvikana ko ahanini ni abakobwa bakora video zikaza kurebwa n’abahungu.

Ese koko Onlyfans ishobora gukiza umuntu?

Yego rwose Onlyfans hari abantu imaze gukiza benshi, urugero twafata akaba ari nk’uyu mukobwa witwa Dannii Harwood wakoreye akayabo ka miliyoni y’amadolari nukuvuga hafi miliyari y’amanayrwanda mu gihe cy’amezi 18 gusa nukuvuga umwaka n’igice.

Hari n’uyu mwana w’imyaka 23 y’amavuko witwa Kaya Corbridge watangajeko yinjiza ibihumbi 30 by’amadolari bukwezi ndeta akaba yariguriye inzu ya miliyoni zirenga 120 z’amanyarwanda.

Abandi bantu batandukanye bakaba baragiye batanga ubuhamya ko nyuma yo kubura akazi bakoraga kubera CoronaVirus bahisemo gutangira gukora video n’amafoto byo gushyira kuri Onlyfans aho bakorera hagati ya 3000$ na 6000$ buri kwezi ndetse benshi muribo ntibateganya gusubira gukora akazi gasanzwe bari basanzwe bakora.

Ibibi bya Onlyfans

Nubwo bwose Onlyfans isa nkaho ari uburyo bworoshye bwo kwinjiza amafaranga hari ingaruka igira ku bayikoresha. Nkuko bitangazwa numwe mu bagore bayikoresha ngo abantu benshi batangira kugufata nk’indaya bakajya bagusaba gukora ibintu bitara byiza nabusa ikindi kandi no mu buzima busanzwe hari aboo mushobora guhura barakubonye kuri uru rubuga nabo bakagusuzugura cyane bagufata nk’indaya.

 

N.B: hari nizindi website zikora nka Onlyfans, gusa kugeza ubu Onlyfans niyo imaze kwamamara cyane kurusha izindi ku isi

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Sobanukirwa impamvu ituma abakundana basomana bafunze amaso yabo.

Drake yerekanye tattoos zidasanzwe ziri ku mubiri we (amafoto )