in

Sobanukirwa migraine, umutwe w’uruhande rumwe

Migraine cyangwa mu kinyarwanda umutwe w’uruhande rumwe ni indwara yo kubabara umutwe igihande kimwe cyane cyane mu misaya cyangwa mu gahanga rimwe na rimwe.

Iyo bikomeje bishobora no gufata mu bikanu.

Si aho gusa kuko uwarwaye uyu mutwe aba yumva umeze nk’uwasadutsemo kabiri ku buryo igice kirwaye n’ikizima aba yumva bimeze nk’ibyatandukanye
Iyi ndwara yibasira cyane abafite imyaka hagati ya 10 na 45, bitabujijeko n’abandi bashobora kuyirwara. Ikindi nuko yibasira abagore kurenza abagabo nanone ikibasira abagore batwite kurenza abadatwite.

Abana bafite imyaka 10 nabo barayirwara

Iyi ndwara iterwa n’iki? 

Kugeza ubu igitera iyi ndwara nyamukuru ntikizwi ariko ubushakashatsi bugenda bwerekana ko ifitanye isano n’urwungano rw’imyakura (nervous system), n’ubwonko biba bitari gukora ku buryo bwiza ndetse imitsi ijyana mo amaraso ikarega.

Gusa hari ibyagaragajwe ko byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.
Muri byo twavuga

  • Impinduka mu misemburo iyo umugore ari mu kwezi kwe cyangwa akoresha uburyo bw’ibinini mu kuboneza urubyaro
  • Kudasinzira bihagije
  • Urusaku rwinshi igihe kinini
  • Urumuri rwinshi cyane cyane iyo ari amatara y’amabara anyuranye cyangwa yaka yongera azima nk’ibinyoteri, urugero ni amatara yo mu tubyiniro
  • Kunywa inzoga ukarenza ukagira hangover.
  • Kutarya ugasonza cyane
  • Ibintu bifite umuhumuro winjira mu mazuru nk’imibavu cyangwa esansi ndetse n’amavuta amwe n’amwe (ayo tuvuga ngo arapika)
  • Kunywa itabi cyangwa guhumeka umwotsi waryo
  • Guhangayika no kudatuza.

Hari kandi n’ibyo kurya byongera ibyago.

Muri byo harimo:

  • Shokola
  • Ibikomoka ku mata nka fromage
  • Ibiryo birimo tyramine nka vin rouge (Red wine) ifi zibabuye, umwijima w’inkoko, inyama cyane cyane izibikwa zumukijwe (umuranzi) n’ubwoko bumwe na bumwe bw’ibishyimbo.
  • Imbuto nka avoka, imineke, amacunga n’indimu
  • Ibitunguru
  • Ubunyobwa
  • Ibyo kurya byo mu makopo
Bimwe mu byo kurya byongera ibyago byo kuyirwara

Ibi ntibivuze ko kubirya bitera migraine, gusa kuri bamwe bishobora kubongerera ibyago byo kuyirwara.

Migraine irangwa n’iki ? 

Kuribwa mu misaya cyane biranga migraine

Uretse uko kumva uribwa uruhande rumwe, ubundi bitangira ugira ikibazo mu kureba, aho uba ubona ibyo twakita nk’utunyenyeri imbere yawe, ibiri kure ukabona bitagaragara neza.
Iyo ibyo bivuyeho hakurikiraho ibimenyetso bikurikira

  • Kumva mu mutwe hameze nkaho bari guhondaguramo n’inyundo, ukaribwa cyane birenze urugero nyuma ukumva biratuje
  • Isesemi ishobora kujyana no kuruka
  • Kutihanganira urumuri, ukumva rugutera isereri
  • Kuribwa amaso ukumva yabyimbye
  • Kutihanganira urusaku

Iyi ndwara ivurwa ite?

Mu gihe itaragera ku rwego rukaze umurwayi akoresha ibinini bivura uburibwe birimo paracetamol cyangwa ibuprofen. Gukoresha aspirin cyangwa imiti ivanzemo aspirin kenshi si byiza kuko bigira ingaruka ku kuvura kw’amaraso (blood clotting). Iyo miti twavuga nka hedex, action, hedrest, hedon n’indi miti y’uruvange irimo aspirin.

Ikindi gufata iyi miti kenshi nabyo bitera umutwe ugenda ugaruka niyo mpamvu ari byiza kudakoresha imiti kenshi.
Diclofenac niwo muti ukoreshwa nanone iyo iyi ibanza byanze.
Iyo bitakuvuye indi miti wakoresha uyandikirwa na muganga.

Muri yo harimo iri mu itsinda rya triptan, ivura umuvuduko udasanzwe w’amaraso, ivura isereri n’ivura umuhangayiko no kudatuza. Kimwe n’imiti izwi nka narcotics harimo tramadol na codéine.

Imwe mu miti ya migraine

Nyamara kandi hari ibyo wakora ugahangana n’iyi ndwara udafashe imiti.

  • Uko iyi ndwara igufashe, reba mu byo twavuze byongera ibyago byo kuyirwara icyaba cyabiguteye.Nubikora kenshi uzamenya neza ikigutera iyi ndwara ubundi ukakigendera kure.
  • Gutuza, kuruhuka bihagije, kwirinda inzoga nyinshi, urusaku n’urumuri byinshi no guhindura imirire, bizagufasha guhangana n’iyi ndwara.

Ibyo kurya byagufasha

Nubwo hejuru twabonyeko hari ibyo kurya byongera ibyago byo kurwara migraine ariko hari n’ibyo kurya bigabanya ibi byago.

  • Mu gihe urwara migraine uri mu mihango cyangwa uri gufata imiti irimo imisemburo, ni byiza kurya imbuto n’imboga. Ibi bibamo estrogen y’umwimerere ikaba ibuza ikorwa rya estrogen mu mubiri ariyo ntandaro yo kuribwa umutwe
  • Amafi akungahaye ku binure bya omega-3. Nubwo amafi hafi ya yose agira ibi binure ariko abikungahayeho cyane ni mackerel, salmon na herring. Gusa ukibuka ko niba utwite utemerewe mackerel kubera irimo mercure nyinshi
  • Ikawa nubwo ishobora gutera migraine, nyamara iyo wamaze gufatwa na migraine iturutse ku kindi kintu kunywa agakombe cyangwa 2 bishobora kugufasha kugabanya uburibwe, ariko ukibuka ko ikawa itanyobwa mu masaha yegera kuryama kuko ari umwanzi w’ibitotsi
  • Tangawizi nayo irafasha ndetse cyane. Nta kindi ni ukuyishyira mu mazi yo kunywa, mu cyayi cyangwa ukundi uyirunga
    Ibyo kurya no kunywa birwanya migraineSrc: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusifuzi waraye ukoze amabara muri AFCON yajyanywe mu bitaro

Mu Rwanda: Abakobwa bari bivuganye umu pasiteri wabahanuriye ko bazabona abagabo muri 2021, none ngo babuze nubabaza izina (Video)