Connect with us

Ubuzima

Sobanukirwa: Kurota ugenda, gusakuza cg kuvuza induru usinziriye, gutsikira cg kumva uhubuka mukirere igihe ugiye gusinzira n’ibindi

Published

on

Gusinzira bifata hagati ya kimwe cya kane na kimwe cya gatatu cy’imyaka y’ubuzima bw’umuntu ku isi. Ikibazo wakibaza, bigenda bite iyo nsinziriye?

Harubwo yumva wagira aratsitaye mugihe uri gusinzira, cyangwa akumva uri guhanuka, ukumva wagira uryamye acuramye, ibi bigatuma wumva utaye umutwe cyane, ndetse ukagira ubwoba bwo gusinzira!

Mbere y’umwaka wa 1950, abantu benshi bari baziko iyo umuntu asinziriya, ari igihe umubiri n’ubwonko biba byahagaze gukora.

Umuhanga mubijyanye no gusinzira, Johns Hopkins, hamwe n’umushakashatsi mutunyengingo, Neurologists, Doctor in Philosophy, Mark Wu bavuzeko igihe umuntu asinziriye aricyo gihe ubwonko bukora akazi kenshi gakenewe kubuzima – gaha ubuzima agaciro nyako.

Abashakashatsi nka Wu, Fenn, n’abandi benshi batakaza amasaha menshi biga kubintu biba mumitekerereze ndetse no kumubiri w’umuntu iyo aryamye!

Iyo umuntu asinziriye, ubwonko buhinduranya uburyo bubiri bwo gusinzira:

Harimo ubwitwa REM (Rapid-Eye Movement) sleep na Non-REM (Non-Rapid-Eye Movement) sleep.

 

Iyo uri muri REM sleep, amaso aba yihindagura inshuro nyinshi ariko uhumirije, kandi ubwonko buba bukora nko mugihe uba ukanuye. Igipimo cyo guhumeka kirazamuka cyane, ndetse umubiri ukamera nkaho uri Paralyzed. Muri iki gihe, nibwo umuntu ashobora kukubwira ibintu usinziriye, ukabyumva ndetse waza gukanguka ukibuka ko hari umuntu wakuvugishije. Kenshi na kenshi ibyo yakubwiye uba ubyibuka. Gusa nubwo uba wumva umeze nkaho ukanuye, ntuba ushobora kubyuka cyangwa kugira ikindi gikorwa kuri Physical wakora.

Non-REM sleep igizwe na stages eshatu zitandukanye.  Stage ya mbere, ni hagati y’igihe uri maso n’igihe utangiye gusinzira. Stage ya 2 ni ugusinzira byoroheje, nibwo ugutera k’umutima ndetse no guhumeka bigabanuka, nuko ubushyuhe mumubiri bikagabanuka. Stage ya 3 nigihe usinziriye cyane.

Stage ya mbere, igaragazwa na movement y’amaso yoroheje. Muri ikigihe, biroroshye ko umuntu yagukangura, ndetse ikintu icyaricyo cyose gishobora kugukangura. Guhita ukanguka biba byoroshye cyane. Imitsi itangira kwiyegeranya, ndetse n’ubwinko bugatangira gukora gahoro ugereranije n’igihe uri maso. Rimwe na rimwe umuntu ashobora kugira icyo bite, hypnic jerks cyangwa imitsi kubura ikabura amaraso byakanya gato, cyangwa bamwe bakumva bari guhanuka ahantu harehare mugihe binjiye cgangwa bari kuva muri iyi stage ya 1.

Stage ya 2, nibwo umuntu ajya mubyo bita Sleep Spindles hamwe na K complexes. Ibi byombi bifasha ubwonko mukuburinda ko hari ikintu cyahita kibukangura. Muri iki give, gukanguka cyangwa kuva mubitotsi ako kanya biba bigoye ugereranije na Stage ya 1. Ubushyuhe bw’umubiri buragabanuka cyane ndetse n’umutima ugatera byoroheje.

Stage ya 3, ni ibitotsi bikomeye cyane. Muri iyi stage, ubwonko buba bwohereza mumubiri Delta Waves cyangwa Slow Waves. Gukanguka cyangwa kugira ikindi kintu cyagukangura, biba bigoye cyane kandi biragoye ko wakangura umuntu uri muri stage ya 3. Ibyo bita Parasomnias (kurota ugenda, kuvuga cyane mugihe usinziriye, ndetse no kugira ubwoba bukabije mugihe usinziriye arinabyo byatuma umuntu ahaguruka akiruka cyangwa agataka cyane atabaza munzozi) ibyo byose biba iyo umuntu asinziriye.

Umuntu abaye agusanze munzu uri muri stage ya 3, yakora ibyo ashatse, ndetse ashobora no kukwimura kuburiri waruryamyeho, ukaza gukanguka wisanga utazi uko byakugendekeye!

Kumva ukandagiye nko kuri escalier ugahusha ukumva waruguye kandi usinziriye; kumva uri guhubuka mukirere, sensation of falling, mugihe uryamye ibi bibera muri Stage ya mbere muri Non REM (non-red eye movement) sleep.

Abaganga n’abashakashatsi babyita, Hypnic Jerks. Bikaba kandi bizwi nko gutangira gusinzira.

Ibi ni ibisanzwe kandi biba kubantu benshi, biba mbere yuko umuntu agera mugihe asinziriye cyane.

Kimwe nuko ubwonko bwumva nabi amakuru imitsi iba iri gutanga, mugihe iri kugabanya umuvuduko igihe ugiye gusinzira. Ni ibisanzwe ko imitsi igenda yoroha, ariko ubwonko ntibusobanukirwa ibiri kuba. Nko mumunota umwe, bwibwirako ushobora kuba uri guhanuka. Mugitanga igisubizo, ubwinko buhita bwoherereza imitsi amakuru yihuse, ko igomba kwirwanaho kuri uri Guhanuka, nuko iimitsi igahita isubira nk’igihe ukanuye, mu mwanya muto cyane, nk’igisubizo k’umakuru ihawe n’ubwonko.

Nibwo rero uhita wumva waruguye, cyangwa warugiye guhanuka ahantu harehare. Bikagutera ubwoba cyangwa kumva wanze ko wakongera gusinzira.

Mugihe bibaye, ntampamvu zo kubigiraho ikibazo, ni ibisanzwe! Biba kubantu benshi kandi nyuma gato umuntu ahita yongera agasinzira!

SOURCE: MENYABYINSHI

Advertisement

Trending

Copyright © 2020 YEGOB

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: