in

Sobanukirwa impamvu itangaje ituma abagabo bose bahita bagwa agacuho bagasinzira iyo bamaze gutera akabariro.

Ubushakashatsi bwerekana ko iyo abagabo bamaze gutera akabariro, bahita bagwa agacuho bagasinzira cyane mu gihe abagore bo baba bashaka kuganira n’uwo baryamanye cyangwa gukomeza iyo mibonano,ibintu bafata nko kubasuzugura.

Ikipe y’abashakashatsi b’Abafaransa iyobowe na Dr Serge Stoléru yagaragaje ko nyuma y’imibonano mpuzabitsina, ubwonko bw’abagabo buhita buhindura gahunda bugakenera kuruhuka vuba bityo bigatuma umubiri w’umugabo wose uhita ukenera kuruhuka.

Couple In Bed With Relationship Difficulties

Ibi bikaba biterwa n’uko iyo umugabo agiye kuranginza(gusohora), umubiri ukoresha imbara zidasanzwe,aha ninaho umugabo yumva uburyohe buhebuje bita “Orgasm”mu rurimi rw’icyongereza.

Ibi aba bashakashatsi babigezeho nyuma yo gusuzuma ubwonko bw’abantu batandukanye mbere na nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina bagasanga mu miterere y’umugabo, ibice bigize ubwonko ndetse n’ibibufasha gukora neza bihita bikenera kuruhuka iyo umugabo arangije(gusohora).

Dr Stoléru avuga ko ubu bushakashatsi ari inzira yo kugaragariza abagore ko ugucika intege kw’abagabo ari ibya bose nyuma y’imibonano mpuzabitsina, kandi abibwiraga ko ari agasuzuguro cyangwa kudakundwa nuwo bakorana imibonano mpuzabitsina ntaho bihuriye.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntibisanzwe:Indaya zarwanye inkundura zipfa umugabo, abantu bashungereye bafata amafoto.

Birababaje :Umusore mwiza ukomerewe cyane||yarihebye yumva ko agomba gutegereza akipfira.