Connect with us

izindi nkuru

Sobanukirwa igihe ukwiye gushyiramo hagati yo kurya no kuryama kwawe ndetse n’ingaruka mbi zo kurya ugahita uryama ako kanya

Published

on

Advertisements

Wari uzi ko hariho amasaha ushobora kurya ukunguka guhaga gusa, umubiri wawe ntugire icyo wunguka ? Ni yo mpamvu mu gitabo cyitwa Kumenya kurya neza (Savoir manger), urupapuro rwa 266 handitswe ngo : “Dore ingaruka yo kuryama igifu kigifite umurimo :

– Kurota nabi no kwibwira ibibi

– Kubyukana ubute kandi bikuruhije

– Kubyuka udashaka kuvuga, waba unavuze ukavuga nabi, utabifitiye urwitwazo

– Kuribwa n’umutwe cyane

– Kutaryoherwa mu gihe cyo kunywa igikoma cya mu gitondo.”

Muri icyo gitabo hakomeje havuga hati “banza ureke igifu kiruhuke ubone kuruhura umubiri wawe.”

Ku rubuga rwitwa livingstrong naho bavuga ko kuryama ukimara kurya bigira ingaruka zirimo : kongera ibiro cyane, indwara ya diyabete, n’izindi

Kuryama ukimara kurya kandi bituma ubyuka wumva ugihaze kuko igifu kiba kitakoze neza bigatuma utaza gufata ifunguro ryawe rya mu gitondo kandi ariryo ry’ingenzi ku buzima bwa muntu.

Kurya ugiye guhita uryama si izo ngaruka bigira gusa kuko byongera ubukana bwa asthma n’izindi ndwara z’ubuhumekero.

Ni amasaha angahe agomba gushira umaze kurya ngo ubone kuryama ?

Umujyanama ku by’imirire Leslie Beck avuga ko ari ingenzi kwitwararika ko nyuma yo kurya ifunguro rya nimugoroba ugomba kumara byibura amasaha ari hagati y’abiri n’atatu ukabona kuryama.

Beck avuga ko kandi ugomba kwirinda ikawa n’inzoga mu masha yegereye kuryama kuko byangiza ubwiza bw’ibitotsi bikaba byakubuza gusinzira ibitotsi byiza.

Ni ingenzi rero kwitwararika gufata ifunguro rya nimugoroba habura amasaha atatu cyangwa se abiri ngo ujye kuryama, kandi ugafata amafunguro yoroheje atari bugore mu igogora. Ni ingenzi kandi kwirinda kurya utuntu duto duto muri ayo masaha utegereje kuryama nka za biscuit, ubunyobwa n’utundi tuntu ( snacks) abantu bakunda kurya bareba televiziyo nijoro n’ibindi.

Source: RWANDAMAGAZINE

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks