in

Sobanukirwa ibintu byoroshye cyane wakora ukarwanya impumuro mbi mu kwaha.

Burya rimwe na rimwe kubira ibyuya cyane bishobora gutuma ugira impumuro mu kwaha, ndetse bikaba byabangamira abandi bantu.

Ku rubuga https://www.circulaire-en-ligne.ca/ bavuga ko hari ibintu bisanzwe, usanga bitanahenze cyane bifasha umuntu gukira umunuko mu kwaha bitagombye kumusaba kwitera za ‘deodorants’.

1.Vinaigre de cidre

Umuntu ashobora gufata agacupa karinganiye, akavangiramo ‘ vinaigre de cidre’ nkeya, umutobe w’indimu ndetse n’amazi agacugusa, akabyisiga inshuro ebyiri mu cyumweru, kuko abyisize kenshi byatuma uruhu rwumagara. Ikindi ngo si byiza kujya ku zuba ryinshi mu gihe umuntu amaze kwisiga uwo muti.

2.Bicarbonate de soude

‘Bicarbonate de soude’ izwiho kugira ubushobozi bwo kurwanya za bagiteri, ibyo bikayiha ubushobozi bwo kurwanya umwuka mubi mu maha, ndetse no kuhacyesha. Uko bikoreshwa, ni ugufata bicarbonate de soude ukayivanga n’amazi, bigasa n’ibikoze igikoma gikomeye ukabisiga mu kwaha bikamaramo iminota 10 ukabikaraba. Ibyo nabyo ngo si byiza kubikoresha inshuro zirenga ebyiri mu cyumweru kuko byakwangiza uruhu mu gihe bikoreshejwe inshuro nyinshi mu cyumweru.

3.Kunywa amazi menshi

Amazi ni ingirakamaro cyane ku buzima bw’umuntu, kuko arinda umuntu kuba yagira ikibazo cy’umwuma, ndetse akanafasha umubiri gusohora umwanda, kuko iyo myanda ni yo ikurura za bagiteri ari na zo zishobora gutera impumuro mbi mu kwaha. Nibura umuntu ngo yagombye kunywa litiro imwe n’igice y’amazi (1,5L) ku munsi.

4.Indimu

Indimu ni urubuto rusanzwe rukundwa n’abantu benshi kubera ibyiza ruzana ku buzima bw’abantu, zifite ubushobozi bwo kurwanya bagiteri ‘antibactérien’, irwanya za bagiteri zitera impumuro mbi.
Birahagije gufata agasate k’indimu gato, ukakarambika mu kwaha mu gihe cy’iminota cumi n’itanu, nyuma ukakajugunya. Kubera ko indimu ikize kuri za ‘antioxydants’, ifasha mu kavanaho imyanda yirunda mu kwaha umunsi wose, igatuma umwuka wo mu kwaha uhumura neza. Indimu inafasha mu gukesha mu maha ku bantu ahirabura cyane. Gusiga indimu mu kwaha bikorwa nijoro umuntu agiye kuryama, kandi ngo si byiza gushyira indimu mu kwaha inshuro zirenga ebyiri (2) mu cyumweru.

5.Isabune y’umwimerere / le savon naturel

Isabune zikozwe mu bintu by’umwimerere zisukura umubiri ku buryo bwizewe kandi zitangiza bimwe mu biwugize. Usanga izo sabune ziba zifite ibintu bifasha uruhu kumererwa neza, zikaruvanaho imyanda yose. Muri izo sabune zikozwe mu bintu by’umwimerere harimo iz’igikakarubamba, izikozwe mu ndimu ndetse no mu macunga n’ibindi.

6.Amavuta akorwa mu giti cy’icyayi/huile essentielle d’arbre à thé

Ayo ni amavuta y’igiti cy’icyayi gikomoka muri Australie, akaba agira akamaro kenshi karimo no kurwanya impumuro mbi mu kwaha . Umuntu abashije kuyabona ni ukuyafungura, agasiga mu kwaha inshuro zitarenga ebyri mu cyumweru. Gusa ngo ntibyemewe kuyakoresha ku bana bafite munsi y’imyaka ine no ku bagore batwite.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu bitangaje ushobora kuba utari uzi ku kiyaga cy’urupfu||ikintu cyose kihageze gihinduka ibuye.

Aho yaciye ntihaca urwango koko:Diamond Platnumz yongeye kugaragara yasuye Zari Hassan wahoze ari umugore we.