in

Sobanukirwa byinshi bishobora kugutera imyate n’uburyo wayirinda

Imyate hari byinshi bishobora kuyitera, bikaba byatuma umuntu agorwa no kugenda mu bandi cyangwa gutambuka imbere y’abandi.

Kwambara inkweto zifunguye ntabwo aribyo bitera imyate nk’uko bamwe babyibwira. Imyate akenshi iterwa no kuba ibirenge byawe bitabobereye, bitewe n’igihe ndetse bigaterwa nanone n’uruhu rwawe uko rumeze. Hari ubwo uyirwara aba yabitewe no kugera mu kirere atamenyereye, agakubitwa n’izuba cyangwa itaka ridasanzwe kuri we.

Imyate akenshi iterwa n’ibiro umubiri ufite mu gihe wakandagiye ahantu hamanuka cyane. Umuhanga witwa Dr Emma SSerunjogi ukorera mu bitaro bya International Hospital Zna, yavuze ko imyate iterwa n’uburyo ikirenge cy’umuntu kimeze ndetse n’aho aba ari, n’inshuro aba yagiye.

Uyu mugabo yagize ati: “Kugira imyate biba byatewe n’uburyo ibitsi by’umuntu byumagaye, wasohoka hanze aho kugira ngo ugende neza igitsi kigatangira gusaduka”.

Uyu muganga akomeza avuga ko kugira ngo umuntu runaka arware imyate bishobora no guterwa n’ingano y’igihe umuntu aba yahagaze, ariko nanone ahagaze ahantu hakakaye, hakonje cyane se … (Standing for long on hard surface).

Kugira ngo umuntu akire imyate biba bisaba guhorana isuku, kwambara inkweto neza, gusukura ibirenge by’umwihariko ibitsi, kwirinda guhagarara igihe kirekire. Umuntu udashaka kurwara imyate aba asabwa kwambara inkweto buri munsi.

Mu gihe bikomeye, umuntu urwaye imyate aba asabwa kujya azirikaho umugozi wabugenewe (Bandage). Gukata ibyavuyeho cyangwa ibyashaje, ubundi ugakaraba neza kandi buri munsi. Uyu muntu asabwa kwambara amasogizi yabugenewe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shimwa mubyeyi; Aya ni amagambo buri mubyeyi wese akwiye kubwirwa

Umutoza Ben Moussa yijeje ibihembo bishimishije umukinnyi wa APR FC wazamuye urwego kurusha abandi bakinnyi bose