in

Sobanukirwa: Akamaro gakomeye ibihumyo bifite mu buzima

Akenshi usanga benshi dukunze kutamenya akamaro ibihumyo bifitiye umubiri wacu ndetse benshi ntabwo dukunze kubifata kubyo kurya dufata buri munsi.

Impamvu ugomba kurya ibihumyo kenshi

1.Kongera ubudahangarwa

Ibinyabutabire bibonekamo (alpha na beta glucan) bigira uruhare rukomeye mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Mu bushakashatsi bwakozwe, kurya ibihumyo kenshi; byibuze inshuro 1 cg 2 mu cyumweru bifasha kongera cyane ubudahangarwa.

2.Gusukura umubiri

Ibihumyo byuzuyemo ibisukura umubiri (antioxidants) bihagije cyane.

Iyo umubiri wuzuyemo imyanda izwi nka “free radicals” ituruka ku turemangingo tuba twangiritse, ntubashe kubona ibisukura umubiri bihagije (antioxidants), niho indwara nka cancer, izibasira umutima, Alzheimer n’izindi zikomeye zihita zizira.

3.Kongera vitamini D

Ubusanzwe vitamin D ntijya iboneka mu bihingwa. Ibhumyo byihariye uyu mwihariko wo kugira iyi vitamini. Kimwe n’abantu, iyo bihuye n’izuba nabyo bibasha gukora vitamini D, ituruka ku mirasire.

Ibinyabutabire bya sterol iyo bihuye n’imirasire y’izuba bihinduka ergosterol, ariyo ihinduka vitamin D.

Ni ngombwa kumenya neza ibihumyo biribwa, ukabitandukanya n'ibitaribwa

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mugabo wayogoje abakobwa abarya utwabo na we yaje gutuburirwa n’undi muntu

« Mama Vanessa ndagukunda! » – Amarangamutima ya Miss Uwase Vanessa ku Mubyeyi we