Connect with us

Hanze

Snoop Dogg yabwiye ukuri umufasha wa Donald Trump

Published

on

Umuraperi Snoop Dogg yagize icyo ku muryango wa Donald Trump nyuma yo kumva ko umugore we yasubiyemo imbwirwaruhamwe ya Michelle Obama yavuze mu mwaka wa 2008.

Tariki ya 18 Nyakanga uyu mwaka, nibwo umufasha wa Donald Trump yavuze ijambo rye rya mbere nyamukuru mu nama nkuru y’abo mu ishyaka ry’aba Repubulika ari nayo nama yaje kwemeza umugabo we nk’umukandida w’iryo shyaka.

Uyu mugore yagaragaye arimo kugerageza kwiyibutsa amagambo amwe n’amwe nk’uwafashe mumutwe ibyo yagombaga kuvuga, ibintu byagaragaye nyuma ko yiganaga Michelle Obama.

JPEG - 38.4 kb
Melania Trump yiganye neza ijambo ku rindi ayakuye mu ijambo rya Michelle Obama ryo muri 2008.

Bidatinze umunyamakuru witwa Jarrett Hill kuri konti ye ya twitter yerekanye ko Melania Trump yateruye neza ijambo ku rindi, akivugira imbwirwaruhame ya Michelle Obama ndetse abantu bahita bashyiraho video zigaragaza neza uburyo yageragezaga kwigana Michelle Obama ndetse birakwirakwira vuba ku mbuga nkoranyambaga.

Snoop Dogg, utajya uripfana ku biri kuvugwa cyane ku mbuga nkorambaga, ntiyacitswe kuko yibasiye uyu mugore wa Donald Trump, ndetse avuga ko ntakindi uyu mugore yari gushobora adasubiyemo iby’abandi.

Uyu muraperi avuga ko nta muntu n’umwe ukwiye gutora Donald Trump, kuko nta cyiza yagezaho Amerika ati ’’ Ni gute ugira umugore nk’uwo wigana ibyo umugore wa Prezida Obama avuga? Wasebye..”

Ibi Snoop Dogg yabivuze atumura agatabi. Arongera ati ” Ubu rero ndahagurutse unyitege wowe Trump, ngiye gushishikariza abantu kutagutora’’

Kugeza ubu, Melania Trump wavukiye muri Slovenia ndetse unavuga indimi nyinshi muri zo hakabamo icyongereza, yemeye ko koko hari ubufasha yabonye mu gutegura ijambo rye.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar