in ,

ShaddyBoo yagiriye inama Rayon Sport ku kibazo cy’ubukene imaranye iminsi

Muri iyi minsi ikipe ya Rayon Sport irikuvugwaho ibibazo bijyanye n’ubukungu bwayo, aho yananiwe kwishyura ideni ry’uwahoze ari umutoza wayo Jacky Ivan Minnaert. Si ubwa mbere Rayon Sport ivugwhao kunanirwa kwishyura abakozi (abatoza) ndetse n’abakinnyi bayo ndetse n’uyu mwaka hari abakinnyi benshi bagiye bayivamo kubera ikibazo cy’ubukungu butifashe neza. ShaddyBoo rero akaba yagiriye inama iyi kipe y’uburyo bakemura ibibazo by’amafaranga bafite.

Abinyujije kuri Twitter, ShaddyBoo akaba yandikiye abafana ba Rayon Sport n’ubuyobozi bwayo agira ati : “Igisubizo ku abafana ba Rayon na @SadateMunyakazi, Mukore udupfukamunwa mushyireho na #sponsor muhe abafana batugure. 1*Abafana ntabwo bazongera kuvuga kuko iminwa izaba ipfutse . 2*Muzabona ayo guhemba abakinnyi , mu inyungu. 3* Muzandikeho #SHADDYBOO ku inkunga y’ibitekerezo.

Iki gitekerezo cya ShaddyBoo bamwe mu bafana ba Rayon Sport bakaba bagishimye naho abandi bakinenga bivuye inyuma.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

ANABASIS THE TEN THOUSANDS MARCH IGICE CYA GATANU

Umuhanzi Davido yahishuriye abafana be uko yataye ishuri akaza kurisubizwamo.