Connect with us

Imyidagaduro

Shaddyboo noneho amennye umuceri hasi| Abagore basigaye bacanye ku maso| Yahaye gasopo abagabo

Published

on

Ku munsi w’ejo tariki ya 09 Gicurasi 2021 nibwo U Rwanda n’isi yose yizihizaga umunsi wahariwe umubyeyi w’umu Maman. Abantu batandukanye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bifurije umunsi mwiza ababyeyi babo b’abamama ndetse ababishoboye banabagenera impano zitandukanye.
Mbabazi Shadia wamenyekanye ku izina rya Shaddyboo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yerekanye ishusho nyayo y’umubyeyi w’umumama muri iki gihe ari nako aha gasopo abagabo bakunze kwibeshya ku bagore.

Abinyujije kuri Twitter, Shaddyboo yatangaje amagambo agira ati: « Abagabo bamwe batekereza ko abagore dushaka amafaranga, imodoka, n’impano. Muribeshya icyo dushaka ni uko muduha umwanya, Kugira ishyaka, kuba inyangamugayo, kuba uwo kwizerwa, kudusetsa , hamwe no kudushyira mubyo mushyira imbere. Amafaranga natwe dusigaye tuyafite😍😍😍 ».

Shaddyboo akaba yarahaye ubutumwa abagabo ababwira ko ibyo basanzwe bashukisha abagore birimo nk’amafaranga n’ibindi nabo basigaye babyifitiye ko icyo bashaka kuri ubu ni uko babaha umwanya, bakagira ishyaka, kuba inyangamugayo n’ibindi.

Aya magambo Shaddyboo yatangaje arakomeye cyane kuko usanga muri iki gihe abakobwa/abagore benshi bariziritse cyane ku ndonke zishingiye ku bintu akaba aribyo bibeshya ko bisobanura urukundo nyakuri nyamara bihabanye kure n’ukuri.

Shaddyboo ni umwe mu banyarwandakazi bataripfana ku mbuga nkoranyambaga akaba ari n’umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa n’abantu benshi.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar