Connect with us

imikino

Sergio Ramos yibasiye bikomeye Klopp wamushinjije kuvuna Salah ku bushake.

Published

on

Kapiteni w’ikipe ya Real Madrid, Sergio Ramos yibasiye bikomeye umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp uherutse kumushinja kugambirira kuvuna Mohamed Salah ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uheruka kubahuza mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.

Nk’uko tubikesha Metro ngo ubwo Ramos yavugaga ku mukino wa Super Cup bafitanye na Atletico Madrid kuri uyu mugoroba,yagarutse kuri Klopp wamwibasiriye mu minsi ishize avuga ko ibyo yamushinje bwari uburyo bwo kwikura mu kimwaro cy’uko yatsindiwe ku mukino wa nyuma ndetse yemeza ko ari kabuhariwe mu gutsindirwa kuri Final.


Yagize ati: “Navuze byinshi kuri kiriya kibazo.Nta ntego yo kuvuna abakinnyi duhanganye mba mfite ahubwo Klopp yabuze uko asobanura uko yatsindiwe ku mukino wa nyuma avuga biriya gusa si ubwa mbere atsindiwe ku mukino wa nyuma.Benshi muri twe tumaze imyaka myinshi dukina amarushanwa akomeye sinumva impamvu yavuga biriya.Mureke Klopp ahangayikishwe n’abakinnyi be.”

Sergio Ramos yavuze ko akunda Klopp ariko atari akwiriye kumushinja kugambirira kuvuna Salah ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League Real Madrid yatsinzemo Liverpool FC ibitego 3-1 mu mujyi wa Kiev.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar