Imyidagaduro
Senderi International Hit “yanyuze muri Kaminuza ya Harvard”

Senderi International Hit, umuhanzi nyarwanda ukunze kwitwa amazina menshi ajyanye n’ibihe runaka ndetse harimo n’irya Harvard, imwe muri Kaminuza ikomeye ku isi, ngo “koko yayinyuzemo”.
Yagize ati “Iyo wanyuze mu gisirikare, nta kintu cyose utakora muri iyi si. Igisirikare nanyuzemo cya RPA rero kinarenze Kaminuza ya Harvard.â€
Iyo mpamvu ikaba ari na yo nkuru Senderi International Hit ashingiraho avuga ko “yanyuze muri kaminuza ya Harvard”, kabone nubwo mu buryo bufatika atayikandagiyemo.
Uyu muhanzi Senderi International Hit wabaye mu gisirikare cya RPA mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu, akunze kwitwa amazina menshi y’ibyamamare, nk’iry’umuhanzi nyarwanda Stromae uba mu Bubiligi, Umunyamerika Chris Brown, ndetse n’andi mazina menshi.
Rimwe mu mazina aherutse kwiyongera kuyo afite ni Eric Dusingizimana, Umunyarwanda ukina umukino wa “Cricketâ€, akaba yaraciye agahigo ko kumara amasaha 51 akina uyu mukino ndetse agashyirwa mu gitabo cy’abaciye agahigo ku isi kizwi nka “Guiness de Recordâ€.
Aya mazina yose arayahakana usibye irya Havard
Kuri Senderi International Hit, ngo aya mazina yose bamugerekaho, ngo asanga ari baba bashaka kwimenyekanisha cyane ari bo yise “kumuryaho ‘Hit’ n’ama ‘Free’.†Uyu muhanzi avuga ko ubundi amazina ye nyakuri ari Nzaramba Senderi Eric, ngo ariko azwi ku kandi kazina ko mu bwana bwe ka ‘Mafiyeri’.
Ati “Ayo mazina yose ndayumva nkisekera. Ariko birananshimisha kuko umuntu wese ushatse kuzamuka, agomba kuvuga Senderi kuko icyo avuze cyose gihita cyumvwa. Ariko irya Havard ryo ni ryo kuko ibyo naciyemo birenze ’Harvard’.â€
Senderi asanga ari we muhanzi ukunzwe n’Abanyarwanda cyane
Mu magambo ye ubwe, Senderi International Hit ngo asanga ari we muhanzi wenyine mu Rwanda ukunzwe n’Abanyarwanda benshi.
Ati “Ni nde muhanzi uhagarara amasaha 5 aririmbira imbaga y’Abanyarwanda ahantu hirya no hino Umukuru w’Igihugu aba yasuye? Ntawapfa kubishobora.â€
Mu gihe bamwe bakomeje kuvuga ko Senderi International Hit abona amafaranga menshi igihe aba yagiye gukora nk’umushyushyarugamba ahantu Umukuru w’Igihugu aba yasuye, ngo kuri we nta mafaranga menshi abona, icyo aha agaciro ni icyizere aba yahawe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu.
Kuri Senderi, ngo kuba ubuyobozi bumugirira icyizere agasusurutsa abaturage biramuhagije.
Ati “Jye ubu ndi umukire cyane, ariko nkize mu mutwe no mu mutima kandi ni cyo cya ngombwa. Kuba ubuyobozi buntekereza ngo nsusurutse abaturage biranshimisha cyane.â€
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda22 hours ago
Abantu batunguwe cyane n’amazi yo mu kiyaga cya Burera arimo kuzamuka mu kirere ntagaruke bakeka ko ari imperuka(AMAFOTO)
-
Mu Rwanda2 days ago
«Boss wanjye yambwiye ko ndi MUBI ntakwiriye kugaragara mu mashusho» -Agahinda k’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda.
-
Izindi nkuru17 hours ago
Ubugabo burenga 7000 bwafatiwe mu Bushinwa buvanwe muri Afurika.
-
urukundo9 hours ago
Uyu mukobwa yahaye isomo rikomeye umukunzi we yari yasuye akanga kumuha itike imusubiza iwabo|menya ibyakurikiyeho.
-
Imyidagaduro9 hours ago
Umugabo wa Bahavu Jannet yamukoreye igikorwa kiramubabaza araturika ararira (amashusho)
-
Utuntu n'utundi24 hours ago
Urukwavu rwa mbere ku isi mu bunini rwibwe|hashyirwaho akayabo ku muntu uzarugarura.
-
#KWIBUKA272 days ago
Se yahambwe ari muzima – Ubuhamya bukomeye bwa Uwizeyimana Josiane
-
Izindi nkuru19 hours ago
Umupadiri yasezeye ku murimo w’ubusaseredoti kubera urukundo yakunze umukobwa wari umwe mu bakirisitu yari yararagijwe