in ,

Senderi ari ‘gutereta’ Gaby Kamanzi

Yabicishije kuri Instagram ye, yenda yaba anabikora imbonankubone, Senderi International Hit yatangaje ko akunda indeshyo n’inseko ya Gaby Kamanzi.

Senderi yabwiye amagambo meza Gaby Kamanzi kuri Instagram

Senderi yabwiye amagambo meza Gaby Kamanzi kuri Instagram

Gaby Kamanzi asanzwe ari umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, naho Senderi akora indirimbo za Afrobeat, bombi bakaba ari abahanzi bazwi cyane mu gihugu.

Amagambo Senderi yanditse uko bigaragara si ugushima bisanzwe yakoze ahubwo bisa no gutereta inkumi nk’uko abasore b’iki gihe babikora ku mbuga nkoranyambaga nk’uru ruhuriraho benshi.

Senderi yanditse ati “Nkunda uko usanzwe n’ubuntu bw’Imana, Nkunda inseko yawe, Nkunda indeshyo yawe.”

Gaby Kamanzi ntacyo aratangaza kuri aya magambo meza Senderi yamutuye kuri Instagram.

Aba bahanzi bombi basanzwe ari ingaragu.

Source:Umuseke

Report

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Iyumvire ibitutsi bikakaye Lionel Messi yatutse mugenzi we

Umwe mu banyarwandakazi bakunzwe cyane I Kigali yateje impagarara kuri Instagram kubera ifoto yashyize ahagaragara (ifoto)