Connect with us

imikino

Sarpong na Bayisenge Emery Mu Muryango winjira muri AS KIGALI.

Published

on

Advertisements

Nyuma y’uko FERWAFA yemeje bidasubirwaho ko ikipe ya AS KIGALI ariyo izahagararira u Rwanda muri caf confederation cup mu mwaka wa 2021 iyi kipe iterwa inkunga n’umujyi wa kigali yari yarabaye nkituje mu kwigaragaza kwisoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi yahise igaragaza imbaraga zidasanzwe kw’isoko.

aha ni nyuma yo gusinyisha rutahizamu ukomeye w’ikipe y’igihugu amavubi HAKIZIMANA Muhadjiri imukuye mu muryango wamuganishaga mu ikipe ya rayon sport ubu noneho amakuru atahiwe n’uko iyi kipe igeze kure ibiganiro n’abakinnyi bakomeye cyane aribo Michel Sarpong uherutse gusezererwa na Rayon Sport ndetse na Myugariro Emery BAYISENGE wakinaga mu gihugu cya Bangladesh

Shema umuyobozi mu ikipe ya AS KIGALI niwe watangaje aya makuru ndetse aherutse no gushimangira ko ubu ikipe yabo ititeguye kujya mu mikino nyafurika mu rwego rwo kwitabira gusa ko ahubwo izagenda igiye guhangana ndetse ko iza gura intwaro zikomeye cyane zigomba kwifashishwa muri urwo rugendo.

Michel Sarpong uyu rutahizamu wumunye Ghana yaramaze iminsi avugwa ko yaba yarashimwe n’ikipe ya Simba SC yo mugihugu cya tanzania gusa bisa nkaho gahunda yo kumugura batakomeje kuyishyiramo imbaraga bikaba biha amahirwe ikipe ya AS KIGALI yo kuba yamwegukana dore ko yamaze kugaragaza ko igihe cyose yaba ameze neza hano mu Rwanda atari benshi bamurusha kunyeganyeza inshundura.

Sarpong niumwataka utinyitse hano mu Rwanda

Emery Bayisenge we ukina mubusanzwe kumugabane wa Asia mu gihugu cya bangladesh gusa ubu akaba ari mu Rwanda kumpamvu zuko kimwe nahandi henshi muri bangladesh naho imikino yabaye isubitswe aherutse gutangaza ko atari yamenya neza niba azasubira muri iki gihugu mu ikipe ya Saif Sporting club ibi bikaba byumvikanisha ko no kuba yaguma hano agakina mu Rwanda byashoboka cyane ko bishobora no kuba byazamuha amahirwe yo kwitabira imikino ya chan itegerejwe mu mwaka wa 2021

Emery ashobora kuza kongera imbaraga mu bwugarizi bwa AS KIGALI

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks