in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Sandra

Amazina
Sandra ni izina ryitwa ab’igitsina gore rifite inkomoko mu ruruimi rw’ikigereki, rikaba risobanura kimwe na Alexandre kuko ubundi Sandra ari impine ya Alessandra aho bisobanura “umurinzi w’abantu”. Izina Sandra ryatangiye gukoreshwa cyane mu Bwongereza mu kinyejana cya 13.

Imiterere ya ba Sandra

Sandra ni umunyembaraga, agira igikundiro kandi kumwisanzuraho biroroshye kimwe n’uko nawe yisanzura ku bantu. Akunda kugaragara nk’udasanzwe kuko akenshi akunda kwihimbira uburyo bwihariye bwo kubaho budapfa kumenyerwa na buri wese. Iyo umurebye ugirango ni umuntu wihagararaho cyane nyamara Sandra aroroshye kandi ntakunda kwigirira icyizere gusa nanone yemera intege nke ndetse akemera kwiga ibintu bishya mu buzima. Sandra abasha kumvisha abantu ibintu kandi abantu nabo bakunze kumutega amatwi kuko ni umuntu uzi ibyo yavuga cyangwa yakora byatuma abantu bamwiyumvamo kandi ntajya abura ibisubizo byihuse ku bibazo abajijwe.

Akunda ibikorwa byo kwishimisha nk’imikino no gusohoka, aba ashaka iteka kugaragara ku ruhande rw’abantu bashoboye kandi b’abanyabwenge. Ni umunyamatsiko kandi akunda ibintu byinshi icyarimwe gusa nanone ibyo yitaho akabishyira ku mutima biba ari bike cyane. Aba azi gushyira ibintu ku murongo kandi akunda gutekereza ibintu bishya bikaba byiza. Ibyerekeranye n’urukundo bishobora gutuma ahindura umurongo agenderaho mu buzima ndetse akaba yanahindura akazi yakoraga ku bw’inyungu z’urukundo. Iyo akiri umwana aba ahorana amafuti kandi agakunda kugira amakuru y’ibihuha. Ibyo aba ashoboye cyane ni ukubyina, gushushanya n’indimi z’amahanga iyo abonye ababimuteramo inkunga.

Ibyo ba Sandra bakunda

Sandra akunda kugira inshuti nyinshi akubaka ubucuti bukomeye n’abantu batandukanye. Atinya kuba yaba wenyine cyangwa adafite abantu bamuba hafi kandi ubuzima bwe bujyanye n’imibanire n’abandi abushyira mbere ya byose. Iyo ashwanye n’umuntu aba yumva bakwiyunga kurusha uko bakuza amakimbirane kandi akunda gutega amatwi, ibi inshuti ze zikabimukundira cyane. Mu mirimo akunda kuba yakora harimo ubucuruzi cyangwa icungamutungo, itangazamakuru, kwigisha, gikina amafilime cyangwa kuririmba. Mu buzima bwe akunda kwigenga cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Rosine

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Sandrine