Samantha ukina filime yibarutse umwana w’umukobwa agisohoka mu kiganiro

Umukinnyi wa filime uri mu bakunzwe cyane mu Rwanda, Ingabire Pascaline [Samantha] ukunzwe cyane muri filime zirimo Inzozi series n’izindi, yibarutse nyuma y’umwanya muto akimara gukora ikiganiro.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, Samantha yakoranye ikiganiro na ISIMBI TV avuga ku hazaza ha filime ye nshya. Akimara gukora iki kiganiro yabaye akigera imuhira aho atuye ku Kicukiro afatwa n’ibise bahita bamwihutishiriza kwa muganga, ahageze yahise abyara.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, Samantha yabwiye umunyamakuru wa Isimbi.rw dukesha iyi nkuru ko we n’umwana bameze neza. Yagize ati « Nkiva aho mu kiganiro nageze mu rugo birahinduka, bahise banjyana kwa muganga mpageze bahise bambaga[…] Umwana yavutse, ubu ameze neza nubwo amezi icyenda yari ataruzura neza ».

Samantha wizihiza isabukuru kuri uyu wa 17 Mata 2021, yavuze ko yabyaye umwana w’umukobwa akaba yavukiye amezi arindwi. Ubu ngo ari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro bya CHUK.

Yagize ati « Ubu ameze neza, ni umu-Bébé prématuré, ari kwitabwaho muri couveuse… ».

Mu kiganiro yakoranye na ISIMBI TV mbere gato y’uko abyara, umunyamakuru yari yamubajije uko ateganya kuzabigenza umunsi azaba akuriwe kugira ngo bitazabangamira isohoka rya filime ’Inzozi Series’ abereye umuyobozi; yahise avuga ko amaze iminsi afata amashusho menshi mu kuziba icyuho cyashoboraga kuzabaho mu mezi yari kuzamara yiyitaho anitegura kubyara ndetse na nyuma yo kubyara.

Nyuma y’umwanya muto Samatha yahise abyara.

Samantha yibarutse umwana w’umukobwa

Src: ISIMBI.RW

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Twitter yagize ikibazo gikomeye bigira ingaruka no mu Rwanda.

Umuraperi AKA yashyinguye umukunzi we witabye Imana nyuma yo kumwambika impeta