in ,

Sam karenzi yise Kazungu Clever imfube kubera imyitwarire ye

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2022, nibwo mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurure rw’Imikino abanyamakuru Muramira Regis, Sam Karenzi na Aime Niyibizi bashyiraga hanze abantu bitwaye nabi mu mwaka w’imikino uri kugana ku musozo.

Ubwo bari bamaze gukora ikipe y’abakinnyi n’abatoza b’imfube, bageze no ku banyamakuru b’imfube maze Muramira Regis avuga ko Mucyo Antha na Rolenzo Christian ari bo banyamakuru b’imfube.

Sam Karenzi ntabwo yabyemeye aho yavuze ko Mucyo Antha ari umunyamakuru mwiza kandi ukora, ahubwo ko Kazungu Clever ari we munyamakuru abona witwaye nabi.

Yagize ati “Ntabwo nemera ko Mucyo Antha ari umunyamakuru w’imfube, ni umunyamakuru mwiza kandi burya iyo ukunda gukora ntubura amakosa, ahubwo njye uko mbibona ni uko Kazungu Clever ari we munyamakuru utaritwaye neza kuko yavuze ko Adil atari umutoza mwiza maze aramwemeza atwara shampiyona, na Haringingo Francis ntiyamwemeraga ariko yitwaye neza”.

Aba banyamakuru ba Radio Fine FM ntabwo bakoze ikipe y’abakinnyi n’abatoza b’imfube ndetse n’Abanyamakuru bagamije kugira uwo basebya ahubwo baba bagamije kugira ngo abataritwaye neza bikosore.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakozi ba Ferwafa batawe muri yombi ku byaha bishingiye ku uburiganya

Lionel Sentore ashyize hanze ukuri kubyo gutandukana na Bijoux