Imyidagaduro
Safi Madiba yategereje ubutumire bwa knowless amaso ahera mu kirere!

Mu gihe iminsi ibarirwa ku ntoki ngo ubukwe bwa Knowless Butera Kabebe na Ishimwe Clemennt butahe, Safi Madiba wahoze akundana nawe aravuga ko atarahabwa urupapuro rw’ubutumire.
Safi Niyibikora ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys, afitanye amateka adasaza na Knowless, kuko aba bombi babanye mu nzu imwe hafi imyaka itatu, ubwo Butera yinjiraga mu ruhando rwa muzika afashwa bya hafi na Safi.
Imyiteguro y’ubukwe irarimbanyije k’ubukwe bwa Knowless butegurwa mu bwiru bukomeye, ndetse zimwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzikazi zamaze kubona ubutumire, mu gihe Safi wa kundananye nawe avuga ko kugeza ubu atarabona ubutumire ngo abashe kumenya niba nawe ari mu bazitabira ubukwe bw’ umukunzi we wa kera umwibutsa ibihe byiza by’ urukundo bagiranye.
- Ubu Knowless afite impeta ku rutoki yambitswe na Clement
Mu kiganiro Safi yagiranye na Touchrwanda, yatangaje ko atarabona ubutumire bwa na Knowless & Clement, ndetse avuga ko ntadatumirwa atazitabira ubukwe bwabo.
Ati :”Nta butumire ndabona nibuza nzajya mu bukwe bwabo ariko nibatantumira nabwo nzajyayo nzigira mu zindi gahunda zanjye z’ akazi…..ntago najyayo batantumiye naba mbaye umuvumbyi kandi ubukwe bwabo nta bavumbyi bukeneye.“
- Impapuro z’ubutumire zaratanzwe
Ubukwe bwa Knowless na Clement buzaba taliki ya 7/8/2016, mu karere ka Bugesera i Nyamata. Kuri ubu Safi nawe yemeza ko umwaka utaha wa 2017 utazamusiga akiri ingaragu, kuko ateganya ku rushinga na Umutesi Parfine.
Src: Umuryango
-
Imyidagaduro23 hours ago
Abanyamakuru ba Radio/TV10 bakije umuriro kuri KNC nyuma yo gushinja umwe muri bo kutarongora kandi akuze.
-
imikino20 hours ago
Amavubi yari yishyize mu mazi abira kubera umunyamakuru wa RBA
-
imikino10 hours ago
Mutsinzi Ange Jimmy yabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro8 hours ago
URUKUNDO RURASHONGA:Bijoux wo muri Bamenya uherutse kwambikwa impeta yamaze guhindura Fiancé (VIDEO)
-
inyigisho5 hours ago
Nujya gusezera uwo ukunda ujye umuha ukuboko kw’ibumoso| dore impamvu
-
imikino22 hours ago
Isi yose ikomeye amashyi ikipe y’U Rwanda Amavubi nyuma yo kunganya n’ikipe ya Maroc
-
Imyidagaduro22 hours ago
Miss Naomie yatanze igisubizo gisekeje abajijwe akazi k’ikitegererezo kuri we
-
inyigisho6 hours ago
Uretse amabuno y’abakobwa b’i Kigali, dore ibindi bintu bisigaye bituma abagabo baca inyuma abagore babo