in

Sadate Munyakazi azatanga asaga miliyoni 5 Amavubi natsinda Uganda

Sadate munyakazi wahoze ayobora Rayon Sports yiyemeje gutanga amadorali 100 kuri buri muntu werekeje muri Cameroun igihe u Rwanda rwaba rutsinze Uganda mu mikino ya CHAN2020.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 13 Mutarama 2021, Sadate yagize ati: Nta kini navuga ku basore bacu, gusa uko bizagenda koseturabashyigikiye kuko ndabizi muzitanga bihagije, icyo mbisabiye ku mpamvu zanjye bwite ntimuzanteze UMUGANDE rwose muzatsinde ndetse n’intego ndayemeye rwose 100$ kuri buri muntu uri muri Cameroun iyo nsinzi niboneka.

Amavubi yaserutse mu mwambaro wa Made In Rwanda

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi yageze muri Cameroun uyu munsi aho yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN ryakabaye ryarabaye umwaka ushize ariko rikaza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19.
Mu gihe Amavubi yatsinda uyu mukino, Munyakazi Sadate yatanga Amadorali 530 akaba ari asaga gato miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda dore ko iyi kipe yahagurukanye itsinda ry’abantu 53 harimo abakinnyi 30.

Umukino uzahuza u Rwanda na Uganda uteganyijwe kuba taliki ya 18 Mutarama 2021 saa 200:00.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’iminsi 3 gusa, Elon Musk ntakiri umuherwe wa mbere kw’isi

Amwe mu mayeri umukobwa w’Umunyafurika yakoresha akigarurira umutima w’umuzungu ushaka kumutereta.