inyigisho
Rya urunyanya rumwe ku munsi rukurinda indwara y’umutima

sibye urunyanya, abo mu bihugu byacu babona bitagoranye cyane, hari ibinini bikoze cyane mu bigize itomati bifasha mu kurinda indwara z’imitsi iganisha ku mutima.
Nkuko byemejwe n’abahanga bo muri kaminuza ya Cambridge (UK) bavuga ko mu bushakashatsi bakoze kuri ibi binini, basanze birimo ibyitwa ‘lycopene’.
Lycopene ari nayo ituma ngo urunyanya ruba umutuku byemezwa kandi ko ituma imitsi yo ku mutima itajyaho ibinure ngo ibe yabyibuha bityo amaraso ntagende neza.
Mu bushakashatsi bakoze, abarwayi banyoye ibi binini byasohotse mu mpera z’umwaka ushize, ndetse n’abafunguraga inyanya mbisi buri munsi mu gihe cy’amezi atatu, ubuzima bw’umutima wabo bwagiye burushaho kumera neza.
Umutima cyangwa indwara ziturutse ku mitsi y’umutima zivugana abantu benshi cyane buri mwaka ku Isi, ndetse ngo hari na benshi mu bihugu bimwe na bimwe batamenyako ariwo bazize.
Buri kinini kimwe muri ibi binini bitaragera ino iwacu, ngo kinganya imbaraga no kuba warya 1kg y’inyanya mbisi, ariyo mpamvu ku batabasha kubona ibi binini gufata urunyanya rubisi nibura buri munsi bifasha cyane umutima wawe kubaho neza.
Comments
0 comments
-
Mu Rwanda22 hours ago
Abantu batunguwe cyane n’amazi yo mu kiyaga cya Burera arimo kuzamuka mu kirere ntagaruke bakeka ko ari imperuka(AMAFOTO)
-
Mu Rwanda2 days ago
«Boss wanjye yambwiye ko ndi MUBI ntakwiriye kugaragara mu mashusho» -Agahinda k’umunyamakuru ukomeye mu Rwanda.
-
Izindi nkuru17 hours ago
Ubugabo burenga 7000 bwafatiwe mu Bushinwa buvanwe muri Afurika.
-
urukundo9 hours ago
Uyu mukobwa yahaye isomo rikomeye umukunzi we yari yasuye akanga kumuha itike imusubiza iwabo|menya ibyakurikiyeho.
-
Imyidagaduro8 hours ago
Umugabo wa Bahavu Jannet yamukoreye igikorwa kiramubabaza araturika ararira (amashusho)
-
Utuntu n'utundi23 hours ago
Urukwavu rwa mbere ku isi mu bunini rwibwe|hashyirwaho akayabo ku muntu uzarugarura.
-
#KWIBUKA272 days ago
Se yahambwe ari muzima – Ubuhamya bukomeye bwa Uwizeyimana Josiane
-
Izindi nkuru19 hours ago
Umupadiri yasezeye ku murimo w’ubusaseredoti kubera urukundo yakunze umukobwa wari umwe mu bakirisitu yari yararagijwe