in ,

RWANDA:Kwigana imico y’abanyaburayi, intandaro y’abakobwa batambara imyenda y’imbere

Mu gihe hari abantu bibaza igitera bamwe mu bakobwa kutambara utwenda tw’imbere (Ikariso n’amasutiya) nyamara bizwi neza ko utu twenda duhisha icy’ubahiro cy’utwambaye,bamwe mu banyarwandakazi birengagiza umuco na kirazira maze bakayoboka imyitwarire nk’iya Cara Derevingne na Michelle Rodriguez,Rita Ora,,,,,,,n’abandi maze babigayirwa bakanungunika. Bamwe mu bakobwa bo mu bice by’Umujyi wa Kigali beruye bagaragaza ikibatera kwambara impenure byanarimba ntibanashyiremo ikariso n’isutiya.Image result for nigerian with no pants

Kwigana imico y’Abanyaburayi

Uwera Diddy ubyina ikimansuro i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge yabwiye umunyamakuru wa YEGOB.RW ko umuco wo kwambara imyambaro ntashyiremo ikariso yawukuye ku byamamare byo ku mugabane w’Uburayi na Amerika nka Madona.

Ati “ Njye numva nta kibazo na gito cyo kwambara umwenda nta kariso kuko icya mbere uwicaye nabi ababaza imbere ye, ikindi kuri njye numva ntacyo bimbangamiraho kubera ko ari uburenganzira bwanjye kwambara uko nshaka cyane ko icyamamare nkunda cyane muri Pop ,Madonna nawe yambara umwenda w’imbere rimwe na rimwe.”

 

 

Gukurura abagabo

Kaliza  utuye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge we yemeza ko abakobwa benshi bambara imyenda cyane cyane amajipo n’amakanzu nta kariso bashyizemo babikora bagamije gushakisha abakunzi cyangwa gukurura abagabo.

Ati“ Nyine ahanini babikora kugira ngo abagabo babarebe kugira ngo bahite babifuza cyangwa babibazeho bitewe n’uko usanga kenshi na kenshi bikorwa n’abakobwa baba bateye neza, abandi babikora ni indaya ziba zishaka ko abagabo baryamana nazo kugira ngo zibone ibizitunga.”

Kugaragaza imiterere

Umukobwa utarashatse ko izina rye ritangazwa we avuga ko abakobwa benshi bakunda kwambara imyenda irimo amajipo magufi (Impinure) cyangwa amakanzu abafashe abonerana nta kariso bashyizemo babikora bagamije kugaragariza ababareba ko bateye neza.

Umubyeyi Donatha ufite imyaka 59 utuye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge yabwiye YEGOB.RW ko ibi ari ibyo mu minsi ya none kuko bitigeze bibaho ku gihe cye ndetse kandi yongeraho ko kubona umukobwa wambaye impenure byo nyine bitera ipfunwe umubyeyi ariko kandi ngo bibangamira abato n’umuco nyarwanda muri rusange
ati” Mpamya neza ko ibi ari ibyo mu minsi ya none kuko njye ku gihe cya njye ntamukobwa wari kuva mu nzu yambaye impenure cyangwa atambaye umwenda w’imbere ariko kandi kiba ari igisebo kiremereye ku babyeyi be,kiba ari ikimenyetso cy’ukunanirana ikindi kandi biyobya abakiri bato bikanapyinagaza umuco nyarwanda cyane ko abakobwa bacu bashaka kwitwara kizungu.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo gushungerwa n’abantu mu mugi kubera kwambara Impenure, SuperSexy ibyo yakoze noneho ni agahomamunwa (amafoto)

Dore uko Oda Paccy yambaye umwambaro ugaragaza ikibero akabishimirwa