in

Rwanda: benshi birutse babonye umugabo wari ufite inzoka iteye ubwoba

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gicurasi 2022 nibwo mu karere ka Nyagatare hagaragaye umugabo wari ufite inzoka nini y’uruziramire iteye ubwoba agenda azenguruka mu gace maze bamwe bashaka kwiruka.

Amakuru dukesha Kigali Today avuga ko abaturage bamubonye batunguwe cyane n’uyu mugabo wizengurutsaho inzoka ndetse bakavuga ko bakeka ko ashobora kuba ari umupfumu n’ubwo bari basanzwe bamuzi ari umushumba (uragira inka).

Umwe ati “Jye nsanzwe muzi ahitwa Rugaga muri Bwera aragira inka ariko nanjye natunguwe no kubona afite uruziramire agenda avuga ngo ni nde mugabo warukoraho, ni nde mugabo warwica?”

Yakomeje agira ati “Niba bamuroze, niba yarabaye umupfumu byose sinamenya muzi ari umushumba gusa.”

Amakuru akomeza avuga ko iyi nzoka y’uruziramire yari yiciwe mu rwuri rw’umworozi saa moya z’ijoro ku wa Gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2022, maze abashumba bayica umutwe n’umurizo, nyuma umwe muri bo ayisabwa n’uwo waruzengurukanaga arayimuha ayizana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Matimba mu rukerera.

Ayihagejeje ngo yasabwe kujya kuyihamba ariko birangira akomeje kuyizengurukana mu baturage.Ibintu byatumye atabwa muri yombi ajyanwa kwa muganga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyamirambo: akabari gafashwe n’inkongi y’umuriro(Video)

Bizimana Djihad yasabye ,aranakwa umukunzi we (Amafoto)