in

Rwanda: abakobwa bahonga abasore amafaranga kugirango babarongore bari mu marira

Abakobwa bakomeje kugaragaza uburyo bahonga abasore bakabaha amafaranga kugirango babarongore bikarangira babahemukiye.

Ibi biravugwa cyane Mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, ahakomeje kugaragara ingo zisenyuka zitamaze kabiri, abahatuye bakemeza ko intandaro ari abakobwa bahonga abahungu amafaranga ngo babashake.

Abaturage bo muri uyu Murenge wa Kitabi, bavuga ko abakobwa bo muri aka gace baha amafaranga abasore kugira ngo babashake, ariko yamara gushira, bagahita babajugunya.

Umwe yagize ati “Twarabanye, nubaka inzu, tugura n’umurima, ubundi aranyirukana azana undi mugore.”

Akomeza avuga ko uwo mukobwa bagiye gusezerana ashobora kuba na we amukurikiyeho amafaranga.

Ati “Hari igihe we [uwo mukobwa] wenda afite imitungo myinshi, njye ntayo kuko iyo nari mfite nayimariye kuri we [ku mugabo].”

Uyu mugore wanabyaranye n’uwo mugabo, avuga ko atamubuza gusezerana n’undi mugore ariko ko yifuza ko abanza gusinyira ko yemera abana babyaranye ndetse ko azamufasha kubarera.

Src: tv10

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje cyane: Umugore yapfuye ari kubyara impanga nyuma y’iminsi 40 n’umugabo we yitabye Imana (Amafoto)

Umukinnyi ukomeye wa APR FC ari guterwa amabuye nyuma yo kwitwara nabi mu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23