in

Rwamagana:Umugabo yishe umugore we amutemaguye umutwe bitewe n’ibyo yamukekagaho

Rwamagana:Umugabo yishe umugore we amutemaguye umutwe bitewe n’ibyo yamukekagaho.

Umugabo w’imyaka 38 wari utuye mu Karere ka Rwamagana , yishe umugore we bari babyaranye abana babiri amutemye umutwe, bigakekwa ko yamwishe kubera kumufuhira.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2022, mu Mudugudu w’Umunini mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro.

Amakuru YEGOB Ikesha Igihe avuga ko aba bombi bari babanye neza gusa ngo umugabo yajyaga akunda gufuhira umugore cyane akanamukekaho kumuca inyuma

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Mark, yavuze ko bataramenya icyatumye uyu mugabo yica umugore we gusa ngo biravugwa ko byatewe no kumufuhira cyane.

Aba bombi bari bafitanye abana babiri, umurambo wa nyakwigendera ngo wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Rwamagana.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugabekazi Liliane yasutse amarira ubwo yabonaga Prince Kid arekuwe

Video: Mu byishimo byinshi Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid bahoberanye bidasanzwe