in

Rutahizamu w’ibihe byose wa Brazil, Pele yajyanywe mu bitaro na none

Nyuma yo kugezwa mu bitaro, Pele yahumurije abantu abamara ubwoba, Aho icyi kirangirire cya Brazil cyatangaje ko kiri gukira nyuma yaho abazwe kubera ikibazo cy’umutoma mu mujyi wa So Paulo.

Mu butumwa Pele yageneye abakunzi n’abafana be abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram, uyu mugabo w’imyaka 81 yagaragaye ahumuriza abafana be anaseka ubwo yari aryamye ku gitanda cyo kwa muganga.

Uyu mugabo watwaye ibikombe bitatu by’Isi, yakorewe ibagwa kugirango bakure agace gato kitwa Colon Tumour muri Nzeri, gusa akomeza kugira kwitabwaho muri iyo nzira yo gukira.

Ibitaro byitwa Albert Einstein yemeje ko kuri uyu wa gatatu ko Pele yongeye akajyanwa mu bitaro nanone, gusa avuga ko ubu ameze neza, Kandi yitegura gusubira mu rugo mu minsi micye iri imbere.

Pele abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram yanditse agira ati—“Ncuti, kuva muri Nzeri 30, ubwo navanwaga mu bitaro, murabizi ko Nagize ugukomeza kwitabwaho nyuma yo kugira ikibazo cyo guhumeka nitabwaho kugirango nkire,

“Uyu munsi ndi muri Albert Einstein nkora isuzumwa ryanjye rya nyuma muri uyu mwaka wa 2021, nashaka gusangira namwe ibi maze kugeraho, nyuma y’ibyo byose, buri tsinzi nto yose niyo mpamvu yo kwishimira, ntabwo mu bitecyerezaho?

“Ngiye gufata Aya mahirwe nkore irindi suzumwa rishya, rero ngiye kuguma hano (mu bitaro) mu gihe cy’iminsi micye, nti mugire ikibazo, ubu ndi kwitegurira kwerecyeza mu minsi y’ibiruhuko byanjye!”

Asubiza ubu butumwa bwatanzwe na Pele, rutahizamu wa Manchester United na Portugal, Cristiano Ronaldo yanditse agira ati—“Komera, Ncuti.”

Pele yakorewe ibagwa muri 2015, nyuma yo kujyanwa mu bitaro incuro ebyiri mu mezi atandatu gusa, arongera asubizwa mu bitaro kubera ikibazo cy’ipyiko muri 2019.

Uyu mugabo Wahoze akinira Santos na New York Cosmos nka rutahizamu, niwe mukinnyi wenyine ufite ibikombe n’imidari bitatu by’Isi, Aho yafashije igihugu cye cya Brazil gutwara iki gikombe mu mwaka wa 1958, 1962 na 1970.

Ni umwe mu bakinnyi bane bagerageje gutsinda igitego muri buri bikombe by’Isi bitandukanye, nyuma yaho namagingo naya ariwe rutahizamu uyoboye abandi mu gutsindira ibitego byinshi, nyuma yo kureba mu nshundura incuro 77 mu mikino 92 yose yakiniye Brazil.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro:Uruhinja barukuyemo abana b’impanga.

Rubavu: “Abuzukuru Ba Shitani” Bateye Urugo Bakomeretsa Bikabije Umugabo N’umugore (Photos)