in

Rutahizamu wa Arsenal yari yivuganywe n’indwara ya Malaria Imana ikinga akaboko

Rutahizamu Pierre-Emerick Aubameyang, umunya-Gabon ukinira ikipe ya Arsenal,  yashimiye byimazeyo abaganga bamwitayeho mu bitaro aho yari arwariye Malaria yakuye muri Gabon ubwo yari yitabiriye imikino isoza amatsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ‘CAN2022’.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Aubameyang yatangaje ko yari amaze igihe ari mu bitaro arwaye malaria ariko yatangiye kumera neza. Yagize ati “Nari maze iminsi mike ndi mu bitaro muri iki cyumweru; Ubu ndumva meze neza, ndashimira cyane abaganga banyitayeho bakampima ndetse bakanamvura iyi virusi mu buryo bwihuse. Ntabwo nari meze neza mu byumweru bishize, gusa vuba ndagaruka meze neza kurusha ikindi gihe cyabayeho”.

 

View this post on Instagram

 

A post shared by Aubameyang Pierre-Emerick (@auba)

N’ubwo itari ifite rutahizamu wabo bagenderaho, Aubameyang, ikipe ya Arsenal  yatsinze ikipe ya Slavia Prague 3-0 mu mukino wo kwishyura wa ¼ bityo ikatisha itike ya ½ muri Europa League.

Report

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Myasiro yateye ivi asaba umukunzi we ko yazamubera umugore (amafoto)

Ntibisanzwe:Uyu mugabo ni we wa mbere ku isi wajyanye Imana mu rukiko ayishinja ibyaha bitabarika..