in ,

Rutahizamu ukomeye wa Real Madrid agaruriye ibyishimo bikomeye abafana n’abayobozi b’iyi kipe

Nyuma y’ijoro ritoroshye aho ikipe ya Real Madrid yagombaga kwisobanura n’ikipe ya Real Sociedad mu mukino waje kurangira ari ibitego 3 bya Real Madrid kuri 1 cya Sociedad, rutahizamu w’iyi kipe umufaransa Karim Benzema utagaragaye muri uyu mukino yaje kuganira n’itangazamakuru ryo mu gihugu cy’iwabo atangaza amagambo yaremye imitima y’abakunzi b’uyu musore ndetse n’abafana ba Real Madrid muri rusange.FBL-ESP-SUPERCUP-REALMADRID-BARCELONA

Nkuko tubikesha ikinyamakuru L’Equipe nkuko uyu musore yabitangaje, ubwo umunyamakuru yamubazaga ku byerekeye akazoza ke muri Real Madrid yagize ati:”It’s the best club in the world. It’s a pleasure and I’m very proud. The expectations are always high and you start every season with zero and you have to work your way up to the maximum level. Playing in another team or retiring here? If I am in the starting line-up then there is no need for me to go anywhere else.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:”Real Madrid niyo kipe ya mbere ku isi. Ni ishema ridasanzwe gukinira iyi kipe kandi ndabyishimiye. Ibyo tuba twiteze bihora ari byinshi cyane buri gihe uko dutangiye umwaka w’imikino, nubwo bwose biba bidusaba kwitanga kurushaho. Gukinira indi kipe cyangwa gusoreza hano umupira wange? Niba nkigirirwa icyizere cyo kuboneka mu bakinnyi babanza mu kibuga ntakizankura hano.”

Uyu musore umaze gukinira Real Madrid imikino igera kuri 371 akayitsindira ibitego 180 numwe mu bakinnyi bubashywe i Bernabeu ku myaka icyenda amaze muri Real Madrid akaba yifuza no kuhasoreza umupira we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubura uko bagura Philippe Coutinho, ikipe ya Fc Barcelona igiye kwishumbusha undi mukinnyi ukomeye wa Liverpool

Ibyishimo by’ikipe ya Manchester United bikomeje kwiyongera umusubirizo(iyumvire)