in ,

Rutahizamu Sugira Ernest arifuzwa n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’ubwongereza

Sugira Ernest

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu amavubi  ndetse n’ikipe ya AS Vita Club Ernest Sugira w’imyaka 25 y’amavuko arashakishwa bikomeye n’ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’ ubwongereza. Iyo kipe ntayindi n’ikipe itozwa n’umugabo Ronald Koeman Everton Fc.Image result for Sugira ernest in everton

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane ubwo yafashaga ikipe y’igihugu Amavubi kwitwara neza muri CHAN 2016 yabereye mu Rwanda ,ari nabyo byamufashije kwifuzwa na AS vita Club ya FLorent Ibenge birangira ayisinyiye ku kayabo gasaga Miliyoni Ijana z’amafaranga y’u Rwanda. Everton iri mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Bwongereza kuri ubu iri ku mwanya wa 7ku rutonde rw’agateganyo muri champiyona  irifuza gutanga akayabo k’ibihumbi 250,000 by’amadorali y’amerika muri kuri AS vita club yo muri RD Congo nkuko tubikesha ikinyamakuru Eyefootball.com.Image result for Sugira ernest in everton

Uyu mukinnyi yarabutswe na Ronald Koeman kubere imikinire ye igihe bakinaga na Gambia Ports Authority fc bayitsinda 2-0 ,icyo gihe Sugira Ernest yatsinze igitego cya nyuma cyatumye basezerera iyi kipe mu mikino ya Caf Champions League Cup, usibye n’iyi kipe ya Everton hari na Rennes na Nice zo mu gihugu cy’u Bufaransa nazo zifuza uyu mukinnyi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru agezweho: Umunya Argentina Lionel Messi amerewe nabi kubera ubwoba

Nyuma yo gutangaza akazoza ke, umukinnyi Mesut Ozil yatunguye bikomeye abafana b’ikipe ya Arsenal