Imyidagaduro
Rusaro wakijijwe no kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga yagiriye inama bagenzi be b’abakobwa

Umwali Patience Rusaro umenyerewe cyane ku rubuga rwa instagram aho akoresha amazina ya @patience_rusaro yagiriye inama bagenzi be b’abakobwa ku bijyanye nuko bakoresha imbuga nkoranyambaga zikababyarira umusaruro. Ibi Rusaro yabivugiye mu kiganiro kirambuye yagiranye na CHITA MAGIC TV aho yanavuze byinshi ku buzima bwe.
Mu gutangira ikiganiro, Rusaro yatangiye avuga ku buzima bwe aho yavuze ko mu muryango we avuka ariwe muhererezi mu bakobwa akaba afite abavandimwe 8. Rusaro yavuze ko afite imyaka 21 y’amavuko nubwo hari abajya bamubona bakablna ashobora kuba afite imyaka myinshi gusa we yavuze ko afite imyaka 21 y’amavuko. Rusaro yavuze ko akazi ke ari ugukoresha imbuga nkoranyambaga cyane cyane instagram. Rusaro yagiriye inama abakoresha imbuga nkoranyambaga avuga ko bashobora kuzibyaza umusaruro zikababyarira amafaranga ndetse zikanabatunga nkuko nawe zimutunze. Kuri ubu Rusaro yavuze ko arimo kwamamariza ibikorwa by’imwe mu ma sosiyete acuruza telefoni zigezweho hano mu Rwanda ibi akaba abikesha gukoresha urubuga rwa instagram ari naho yamamariza iyi sosiyete. Rusaro avuga ko atajya acibwa intege n’amagambo atandukanye y’abantu bamwita slayqueen n’ibindi bijyanye no kuvuga ko yaba yicuruza bitewe n’amafoto atandukanye ye babona ahubwo we yavuze ko abima amatwi agakomeza agakora akazi ke.
Rusaro nk’umukobwa w’inkumi yagize ibyo avuga ku bakobwa bari mu kigero cye batwara inda aho yavuze ko baba batirinze kuko kugwa mu bishuko byo guterwa inda biba iyo umukobwa atirinze. Rusaro we yavuze ko yirinda bihagije. Ku bijyanye no gukoresha agakingirizo mu buryo bwo kwirinda gutwara inda ku bakobwa, Rusaro yavuze ko nabwo ari uburyo bwo kwirinda gusa yavuze ko we agakingirizo atazi uko kameze nubwo kera akiga mu mashuri abanza yigeze kukigishwa mu isomo ndetse akanabwirwa uko gakoreshwa.
-
Imyidagaduro23 hours ago
Umunyamakuru wa RBA ukunzwe mu myidagaduro yifurije isabukuru nziza y’amavuko umukobwa bitegura kurushinga
-
Hanze8 hours ago
Zari yiyamye abamwibasira kubera umugabo basigaye bakundana.
-
inyigisho9 hours ago
Ngibi ibintu ukwiye kuzirikana niba ushaka kubyara umwana uzazana umunezero mu muryango.
-
Imyidagaduro8 hours ago
Nabonye undi musore dukundana|Afite ikofi ni mwiza|Young Grace yashimagije umukunzi we.
-
Izindi nkuru2 hours ago
Wa mukobwa ushyigikiwe na Alkiba muri Miss Rwanda ahishuye aho bahuriye.
-
Izindi nkuru4 hours ago
Ronaldinho yavuze amagambo akomeye ku mubyeyi we witabye Imana.