in

Rurashonga:Keza wamamaye muri filime nyarwanda yatandukanye n’umukunzi we wari waramwambitse impeta.

Umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime nyarwanda Niyigena Solange uzwi nka Keza yatangaje ko yamaze gutandukana n’umugabo wari waramwambitse impeta amusezeranya ko bazabana.

Muri Werurwe 2019 nibwo uwari umukunzi wa Keza yateye ivi imbere inshuti n’abavandimwe, agasaba uyu mukobwa ko yazamubera umugore, nawe ntiyajijinganyije yarabyemeye.

Icyo gihe byavugwaga ko ubukwe bw’aba bombi bwari bwegereje ariko ntibwigeze buba.

Mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram yabajijwe niba afite umukunzi ahishura ko uwari waramwambitse impeta bamaze gutandukana.

Ati “Nigeze kwambikwa impeta ariko ubu ndi njyenyine” yashyizeho ashyiraho emoji y’amarira igaragaza umuntu uri mu gahinda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo ikipe ya Manchester United igiye gukorera umutoza wayo byatunguye abantu.

Indege yari itwaye abantu benshi yakubiswe n’inkuba.