in

Ruhango:Ikibazo cyo kwiyahura gikomeje gufata indi ntera, umusore w’imyaka 28 nawe yasanzwe amanitse mu kagozi

Ruhango:Ikibazo cyo kwiyahura gikomeje gufata indi ntera, umusore w’imyaka 28 nawe yasanzwe amanitse mu kagozi.

Ntambara Cyriaque w’imyaka 28 yari atuye mu Kagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango, yasanzwe mu mugozi yimanitse.

Uyu nyakwigendera yasanzwe amanitse mu mugozi yarangije Gupfa.

Amakuru yatanzwe n’ababyeyi ba Ntambara avuga ko nta kibazo bari bafitanye ndetse n’abaturanyi.

Gusa ababyeyi be bongeyeho ko hari ikindi gihe yagerageje kwiyahura babiburizamo.

Abamubonye mbere basanze yimanikishije ikiziriko kandi yarangije kwitaba Imana.

Muri aka Karere hamaze iminsi humvikana impfu za hato na hato zirimo abicana n’abiyahura.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi batatu ba Rayon Sports bategereje ko amasezerano yabo arangira bakerekeza muri APR FC

Bitanye utuzina dusekeje:Shaddy Boo mu buryo busekeje yifurije isabukuru nziza Meddy Saleh babyaranye