Ronaldo ntiyishimiye amagambo y’ikinyapupfura gike Michael Owen yamuvuzeho

Ronaldo Luís Nazário De Lima nyuma yuko amanitse inkweto zo gukinana yarabyibushye bigaragarira amaso,nubwo yabyibushye ariko ntabwo biteye isoni umureba ndetse ntabwo bikabije gusa kumubona gutyo k’uwahoze ari umwataka wa Liverpool ,Michael Owen ni ikimwaro kandi kirenga umunwa

Image result for ronaldo luís nazário de lima


Nyuma yuko Michael Owen ahuye na De Lima mu muhango wo gutanga ballon d’or ( uwo yahabwaga Cristiano Ronaldo uyu mwaka ),yaje kunyarukira kuri Twitter maze yandikaho amagambo agamije kunenga imiterere mishya ya De Lima bamwe bita Ronnie,ati”I thought I was putting the pounds on until I saw my old mate Ronnie!= nagerageje kwishyiramo ngo mbyibuhe kugeza ubwo mpuye n’inshuti yanjye ya kera Ronnie”

amakal

Aya magambo ntabwo yashimishije De Lima watwaye Ballon D’or 2 ndetse n’igikombe cy’isi nk’uko ubwe yabitangarije FiFa Best gusa siwe gusa utarabyishimiye kuko n’uwo bahoze bakinana Roberto Carlo nawe yatoboye avuga ko atari byiza kuvuga Ronnie kuriya kuko ikimugize atari umubiri ahubwo ari umutima mwiza.

Image result for michael owen
michael owen

Nubwo Michael Owen ariwe wafashe iyambere mu kumwaza Ronnie siwe wenyine wari wabonye uwo mubyibuho kuko yari kumwe n’ibindi bihangange mu mupira w’amaguru nka Luis Figo, Ronaldo, Raymond Kopa  ariko bo ntacyo bigeze babivugaho.

 

Comment