in

Ronaldinho yavuze amagambo akomeye ku mubyeyi we witabye Imana.

Nyuma y’iminsi ine abuze nyina yakundaga cyane, Ronaldinho yatanze ubutumwa ku nshuro ya mbere, aho yashimiye uruhare n’urukundo rwa buri wese wababaye hafi mu bihe bigoye we n’umuryango we barimo.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram, Ronaldinho yagize ati:

Umuryango wanjye ndetse nanjye ubwanjye, tubashimiye urukundo mwatugaragarije ndetse no kudushyigikira muri ibi bihe bigoye turimo”.

Mama wanjye yari isoko y’imbaraga n’ibyishimo ku bantu bose bari bamuzi, kandi azakomeza kutumurikira mu buzima bwacu iteka”.

“Yatwigishije kuba abanyamurava, tuzakomeza urugendo. Murakoze”.

Ronaldinho aherutse gutangaza ko ibyo yagezeho mu mupira w’amaguru abikesha nyina umubyara kuko yamufashije muri byose, akanamugira inama zatumye ahinduka icyamamare.

Ronaldinho w’imyaka 40, yakiniye FC Barcelona imikino 207 mu marushanwa atandukanye, yayitsindiye ibitego 94.

Yatwaranye na Brazil igikombe cy’Isi cya 2002, atwara La Liga 2 na Champions League imwe yo muri 2006 akinira FC Barcelona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nabonye undi musore dukundana|Afite ikofi ni mwiza|Young Grace yashimagije umukunzi we.

Wa mukobwa ushyigikiwe na Alkiba muri Miss Rwanda ahishuye aho bahuriye.