Imyidagaduro
Rocky Kimomo yakoreye ibidasanzwe abanyamakuru ubwo yari agiye guhabwa igihembo yatsindiye

Rocky Kimomo Kirabiranya yakoreye ibidasanzwe abanyamakuru ubwo yari agiye kwakira igihembo cya The Choice best influencer 2020 yahawe muri Thr Choice Awards 2020 yari yateguwe na Isibo Tv. Nkuko tubikesha The Choice Live, amashusho yagiye hanze agaragaza Rocky Kimomo ubwo yavaga mu modoka ye aje kwakira igihembo cye yakiriwe n’umunyamakuru M Irene aho yakubajije ibibazo bitandukanye maze amwakiriza akaruru yishimiye ko bongeye guhura. Rocky nawe mu byishimo byinshi yavuze ko yishimye dore ko yararimo arananywa icyayi yari yahawe yise urwunge. Rocky yakomeje aganira na M Irene kuri byinshi bitandukanye aho yakoreshaga imvugo zitandukanye zirimo gukabya n’izindi maze asetsa M Irene karahava. Rocky yakomeje ajya kuganira na Bianca ndetse na Emma Lito aho yabaganirije cyane akanyuzamo akanabatererera urwenya. Rocky Kimomo kandi yabajijwe agaciro k’imyenda yari yambaye aho yavuze ko idahenze ahubwo ko kuba ayambaye kandi ari icyamamare biyihesha agaciro gakomeye. Rocky yabajijwe ku bijyanye no kuba yari ahanganye na Junior Giti mu guhatanira iki gihembo cya The Choice best influencer 2020 maze avuga ko we na Junior Giti buri umwe yari aziko mugenzi we ariwe uri bwegukane iki gihembo ndetse yanavuze ko Junior Giti nawe bazanye akaba yamusize mu modoka kuko ari we wabashije kwegukana iki gihembo.
Iki gihembo cya The Choice best influencer 2020 Rocky yahawe, gihabwa umuntu wabaye ikitegererezo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’uwamamaye cyane kurusha abandi kubera ibikorwa bye. Rocky Kimomo yahawe iki gihembo ahigitse bagenzi be Junior Giti, Papa Cyangwe, Dj Brianne ndetse na Super Manager.
Comments
0 comments
-
urukundo20 hours ago
Umusore yaryamye mu muhanda hagati abantu benshi barahurura maze ahita atungura umukunzi we amwambika impeta(AMAFOTO)
-
Ubuzima20 hours ago
Dore uko bigenda ku mubiri wawe iyo unyoye amazi mu gitondo ukibyuka .
-
Mu Rwanda12 hours ago
Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yatewe n’abajura baramukomeretsa
-
Hanze8 hours ago
Umusore mukuru arashakisha akana k’agakobwa batahanye ubukwe bambariye abageni cyera|abantu byabatunguye
-
Ikoranabuhanga13 hours ago
Abakoresha WhatsApp kababayeho nimutitonda!
-
inyigisho19 hours ago
Amwe mu makosa akomeye abakobwa b’ingarugu bakunze gukora akaba yabaviramo kugumirwa barebye nabi.
-
Mu Rwanda8 hours ago
Biratangaje:amaze imyaka 20 yose angana gutya||ntiwamenya ko ari umukobwa kubera uburyo akinamo umupira.
-
Mu Rwanda8 hours ago
Agahinda n’urwibutso Samantha afitiye umwana we uherutse kwitaba Imana