Rob Kardashian yahanaguye ikitwa isura ya Blac Chyna mu mafoto ye.

Urukundo rw’umunyamideli Blac Chyna na Rob Kardashian rwavugije ubuhuha incuro zitari nkeya ndetse rwaratutumbye ku buryo mu minsi iza Blac azaba yibarukiye imfura musaza wa Kim Kardashian. Mu gihe ariko Blac atari yibaruka Rob yagiye kuri Instagram ye maze asiba ikitwa ifoto  yose igaragaza isura ya Blac Chyna yari yarashyize kuri instagram.

Amakuru dukesha E! avuga ko hashize ukwezi kose ku rukuta rwa Rob ntakintu na kimwe ashyirazeho ahubwo ngo yasibye amafoto yagaragazaga Blac yose asigaho ifoto yiwe yonyine kandi yirinda gushyiraho indi foto nshya.

Mu minsi micye ishize Amber Rose aherutse kuvugira mu kiganiro cye cyitwa The Amber Rose Show ko azi neza mugenzi we Blac ngo ahora yifuza imibonano bityo ngo kuba yarabyaranye na Rob Kardashian ntagitangaza kirimo ndetse ariko na Kim Kardashian yavuze ko biteguye kwakira umwana wa Rob neza ariko ntabwo yigeze atangaza impamvu muri iyi minsi Rob na Blac batuje ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ngo avuge impamvu Rob yasibye amafoto ya Blac umutwitiye imfura.

Comment