Connect with us

Inkuru rusange

Rinda roho yawe kugwa mu cyaha (Menya uko warinda ubuzima bwawe umuriro utazima)

Published

on

“Bizamera nk’uko byagenze mu minsi ya Loti. Icyo gihe abantu bararyaga bakanywa, bararanguraga bagacuruza, kandi barahingaga bakubaka; ariko umunsi Loti avuye muri Sodoma, Imana igusha umuriro uvanze n’amahindure biturutse ku ijuru, bose irabatsemba. Ni ko bizamera ku munsi Umwana w’umuntu azigaragazaho.” Luk. 17:28-30

Birahagije ko wasoma igitabo cya Enoke ukamenya ubuhanga bwariho mbere y’uko Imana iteza isi umwuzure kugira iyisukure. Ibi bihuzwa n’ibisomwa muri Bibiliya ku nkuru y’irimburwa rya Sodoma na Gomora kandi ikaba inkuru itangirwaho ingero.
Mu gitabo cya Enoke igice cya 7 hatubwirako mbere y’ uko umwuzure uba, abantu bacumuraga ku biremwa harimo nk’ ibiti n’ inyamaswa. Ese aha ntahuriro ubona ugereranyije n’uko muri iki gihe dukora insina za kijyambere, amapera, ibinyomoro n’ubundi bwoko bw’ibihingwa byinshi? Gucumura ku nyamaswa ho se nta huriro ubonamo ko tubona inka za kijyambere, kurerera abana mu byuma, guhuza intanga hakavukamo ibiremwa tutazi n’ibindi nk’ibyo bitewe n’uko twifuza,iyo bibaye icyo gihe tubyiyitira amazina.

Sodoma na Gomora yarimbuwe kubera abatinganyi. Icyo gihe umusore ntiyifuzaga umukobwa, ahubwo yifuzaga umusore mugenzi we. Isi y’ubu igeze he? Guha uburenganzira busesuye ababana bahuje ibitsina mu gihugu, bifatwa nk’ ubutwari kuri ubu. Bigaragazako cyagihe cyaje.

Niba koko ko igihe cya Sodoma kigomba kugaruka, hari byinshi byabereyeyo bitanditswe. “…, mumenye ko mu minsi ya nyuma hazaduka abaneguranyi batagira icyo bemera, bakurikira gusa irari ryabo bwite,…” 2 Petero. 3:3-4
Uyu muronko ni agatangaza, Ese aba batagira ibyo bemera wabamenya ute? Igisubizo ni ukurebera ku bintu byinshi biba biri kuba. Urugero: amadini arashingwa umunsi ku munsi, abamenyi batangaza byinshi berekana ko Imana itabaho (soma muri 2 Petero. 3), haremwa ibindi biremwa byinshi cyane.

Abenshi mubashinga amadini bavuga ibyerekeye Kristo, ariwe ugomba kugaruka kureba abamukurikiye.
Kuri ubu hari abantu twumva bakomeye bakora ibimeze nkibyo Kristo yakoze. Twavugamo nka David Copperfield, Criss Angel, David Blain, Hands, n’ abandi benshi.
Mbere ya Kristo se, haba hari ababayeho bameze nkawe  akaba ariyo mpamvu abayahudi bamushidikanyaho. Reba iyi Video ikurikira, urasangamo amateka arambuye y’ababayeho mbere ya Kristu bakagira imyitwarire nk’ iye. Video iri kurangira, Justin Martyr nkumwe mubaharaniye ubukristu ahambere aduha umwanzuru kuri abo bantu bagize ibikorwa nkibya Kristo!

https://www.youtube.com/watch?v=jqPWA38XxHo

izindi video zacu wareba ni izi zikurikira

https://www.youtube.com/watch?v=dE1xSSb2-BQ

https://www.youtube.com/watch?v=85SX-K4YLfI

 

Advertisement
Click to comment
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
Advertisement

Ibitekerezo biheruka

Advertisement

Inkuru zikunzwe

error: Content is protected !!
%d bloggers like this: