in

Rihanna n’umuraperi A$AP Rocky bakomeje kugirana ibihe byiza by’urukundo(AMAFOTO)

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko umubano wa Rihanna n’umuraperi A$AP Rocky umeze neza, ibi bije nyuma y’amezi macye ashije bivugwa ko aba bombi baba bakundana. Magingo aya Rihanna cyangwa uyu muraperi ntacyo baratangaza gusa umwe mu bantu bafi yabo yatangaje ko ubu umubano wabo umeze neza cyane.

Hari amakuru avuga ko Rihanna na A$AP Rocky baherutse
gutemberana n’inshuti zabo mu ijoro ryo kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje muri
imwe muri Hoteli iri mu mugi wa New York.

Umubano wabo watangiye kuvugwa cyane mu bitangazamakuru
cyane nyuma yo gutambukana mu birori bya Fashion Awards byabereye ahazwi nka Royal
Albert Hall mu mugi wa London mu Kuboza umwaka ushize wa 2019. Nyuma yaho nabwo aba bombi baje kugaragara bishimanye mu birori byabereye muri Edition Hotel mu
mugi wa New York. Umwe mu bantu ba hafi yaba bombi yabwiye ikinyamakuru People ko ubu umubano wabo umuze neza cyane.


Rihanna n’umuraperi A$AP Rocky 

Mu kwezi kwakurikiye Robyn Rihanna uzwi nka Rihanna nk’izina
ry’ubuhanzi nabwo yaje kugaragara mu bikorwa byo gufasha uyu muraperi Rakim
Mayers uzwi nka A$AP Rocky mu gitaramo cye yise Yams Day Benefit Concert cyabereye
mu mugi wa Brooklyn, muri iki gitaramo kandi Rihanna yagaragaye ari kumwe n’umuraperi
Drake bahoze bakundana.

Rihanna na A$AP Rocky umubano wabo umeze neza cyane muri iyi minsi

Rihanna aherutse gutandukana n’umuherwe
w’umunya-Arabia Saudite ariwe Hassan Mohammed Abdul Latif Jameel bakaba baratangiye umubano wabo mu mwaka 2016 nyuma baza gutandukana mu ntangiriro z’uyu mwaka 2020.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Us Weekly avuga ko uyu muhanzikazi yatangiye umubano we n’uyu muraperi nyuma yo gutandukana n’uyu muherwe w’umunya-Arabia Saudite.

 

Src: Us Weekly & Complex & People

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu by’ingenzi abagore b’iyi minsi bakundira abagabo cyane

Urutonde rw’abakobwa b’ikimero bavuzwe mu rukundo na The Ben(AMAFOTO)