Connect with us

Imyidagaduro

Riderman yavuze ku mfura ye yatangiye kugaragaza impano muri Music(‘Amashusho’)

Published

on

Eltad Rusangiza, imfura y’umuraperi Gatsinzi Emery [Riderman] na Miss Agasaro Nadia Farid yatangiye kugaragaza impano idasanzwe mu muziki atera ikirenge mu cya Se umaze imyaka irenga 10 mu muziki.

Riderman yashyize kuri konti ye ya Instagram amashusho y’umunota umwe n’amasegonda 21’ y’umuhungu we ari kurapa, avuga ko ariwe muraperi akunda cyane.

Uyu mwana w’umuhungu uri mu kigero cy’imyaka itandatu, yambaye nk’abaraperi, ingofero, amataratara, inkweto benshi bazi nka Timba; anagaragaza ubushake n’ibyishimo byo kuririmbira ku ndangururamajwi yahinduye ubuzima bwa benshi.

Atangira abwira Se ko agiye kurapa agatondekanya amagambo menshi mu rurimi rw’Igifaransa, harimo amwe atumvikana neza bitewe n’uko akiri muto. Aririmba ajyanisha n’ibimenyetso by’umubiri nk’umuraperi koko! Akavuga ko ari Igisumizi.

Anasuhuza umuhanzi Bruce Melodie uherutse gusinya amasezerano ya Miliyoni 150 Frw yo kwamamaza Kigali Arena.

Umugore wa Riderman, Nadia Farid Agasaro yakoresheje emoji z’umutima mu kugaragaza ko yishimiye impano y’umuhungu we.

Abarimo Basile Uwimana, Phil Peter, Luckman Nzeyimana, Tidjara Kabendera, Dj Marnaud, Mico The Best, Igor Mabano n’abandi bagaragaje ko bishimiye impano y’uyu mwana wa Riderman.

Mu kiganiro , Riderman yavuze ko nta ndirimbo y’umwana we ateganya gusohora mu minsi ya vuba.

Yavuze ko amashusho yasakaje kuri Instagram ye yafashwe mu buryo butari bwateguwe. Ati “Biriya mwabonye ni ibyo twakoze twikinira, kuko hari igihe ansanga muri studio ndi gukora agashaka kunyigana nkamureka akajya kuri Microphone.”

Riderman yavuze ko umwana we akiri muto, ariko ko igihe nikigera cyo guhitamo icyo akora “Nzamushyigikira mu cyo azahitamo cyose”. Uyu muraperi avuga ko umwana we yitonda, ari umunyabwenge kandi “ugira urugwiro cyane.

Imfura ya Riderman yatangiye kugaragaza ko inyotewe no kuririmba

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar