in

Riderman ntabwo arimo kumvikana na Ally Soudy gufasha Producer Junior (Multisystem)

Ally Soudy yavuze ko bizakorwa kuri Noheli maze bagafata amafoto bakereka abantu uko byagenze, aha ni ho Riderman yahise amuterera utwatsi avuga ko na Bibiliya itabyemera.

Ati “Ibyo rero ni ubuzayirwa butari ngombwa. Hari umurongo wo muri Bibiliya uvuga ngo ’ikiganza cy’iburyo nigitanga icy’ibumoso ntikizabimenye’.”

Yakomeje avuga ko gufasha Junior ari byo cyane ariko na none ibyo kumwifotorezaho atabyemera.

Ati “Gufasha Junior [Multis], ni byo, ni byo cyane gufasha Junior ni sawa ariko ibintu byo gutangira kwifotoreza ku muntu ufite ibibazo kubera iki? Ku giti cyanjye ntabwo nemeranywa na byo.”

Riderman yabwiye Ally Soudy ko nk’Ibisumizi biteguye, umunsi bazabitegura neza bazamubwira.

Junior Multisystem yakoze indirimbo zakunzwe nka ’Urudashoboka’ ya Knowless, ’Umufatiye Runini’ ya Urban Boys, ’Ni ko nabaye’ Zizou Alpacino ft All Stars n’izindi.

Wifuza gufasha Producer Junior 0782118202, amazina ye ni Karamuka Jean Luc.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hatawe muri yombi undi muntu ufitanye isano n’urupfu rwa Takeoff

Dore bimwe mu bimenyetso byakwereka ko umutima wawe udakora neza , ibyakuviramo no kuwurwara