in

Resitora yahawe igihembo gitangaje umugabo wari uyisubije miliyoni 5 bamupfunyikiye bibeshye ko ari ibiryo

Mu majyaruguru ya Indiana ,muri Leta Zunze Ubumwe za America ,umugabo yahawe ibibandari by’amafaranga na resitora ya  McDonald yabyitiranyije n’ibyo kurya yari yasabye ngo atahane .

Inkuru dukesha ikinyamakuru ncb chicago cyandikirwa muri America ivuga ko , uyu mugabo yahawe amafaranga ibihumbi 5000 by’amadorali ,ni miliyoni 5, n’ibihumbi 383,750 uyashyize mu manyarwanda ,bayitiranyije nibyo kurya bari bamupfunyikiye ngo atahane.

Ngo uyu mugabo ubwo yabonaga aya mafaranga yahise yihutira kuyasubiza ahabwa igihembo cyo kumara ukwezi afata ibyo kurya muri iyo resitora atishyura ariko kandi anahabwa n’amafaranga 200 y’amadorali ,ni ukuvuga ibihumbi 215,350 mu manyarwanda.

Resitora ya McDonald yahaye ibipfunyika by'amafaranga umuturage bibeshye ko ari ibiryo yabasabye
Resitora ya McDonald yahaye ibipfunyika by’amafaranga umuturage bibeshye ko ari ibiryo yabasabye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Antonio Conte n’abasore be babashije gukinga ibikarito mu maso abari babamereye nabi

Abakinnyi 11 ba Rayon Sports barabanza mu kibuga batumye ikipe ya Musanze FC yizera amanota y’uyu munsi