in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Regis

Amazina

Regis ni izina rikomoka mu Kilaniti rivuga umuyobozi cyangwa umwami. Mu mashuri y’Abihayimana iyo ishuri runaka barihaye izina ‘Regis’ icyo gihe Yesu / Yezu niwe baba bahaye igisobanuro cy’uko ari umwami.

Bimwe mu biranga Regis

Ni umuntu utega amatwi akumva, ukunda kugira inshuti kandi ni umuntu byoroshye kubana na we.

Ni umuntu ugira ikinyabupfura ariko rimwe na rimwe akaba yarangwa no gukoresha amagambo akomeretsa cyangwa imvugo nyandagazi.

Regis aba ashakisha imbaraga igihe cyose kugira ngo abashe gukora ibintu bye neza mu buryo butunganye ariko iyo bitabayeho arababara.

Ni umuntu ugaragaza amarangamutima cyane iyo hagize ikintu kimukomeretsa arababara cyane.

Ajya arangwa no gushidikanya, Ni umuntu ugoye cyane ushobora kugaragaza kwishima no kubabara mu gihe kimwe kandi ntamenye ko byabayeho.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Raphael

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa René