in ,

Reba urutonde rw’abakinnyi bitabaje abaganga ngo babe beza

6. Rene Higuita

Umunyezamu wafatiraga ikipe y’igihugu ya Colombia mu myaka ya za 90 yaje gutorwa nk’icyamamare cya mbere kibi muri icyo gihugu,nibwo yaje kwitabaza plastic surgery muri 2005 akora izuru,akananwa n’ibindi bice bigiye bitandukanye.Nyuma y’ukwezi kumwe abazwe yaje gushyira hanze amafoto y’ukuntu yabaye bose baratungurwa.

5. Didier Drogba

Uyu rutahizamu wahoze akinira ikipe ya Chelsea yaje kugongana n’umunyezamu wa Norwich City muri 2011 biba ngombwa ko abagwa ngo isura ye yongere isubirane ku murongo.

4. Ronaldinho

Uyu mugabo wakundishije abantu benshi umukino wa ruhago nawe ni umwe mu bakorewe surgery ngo abe mwiza kurushaho aho yikoresheje amenyo n’akanwa kose.

3. David Beckham

Nubwo uyu mugabo wahoze akinira ikipe ya Manchester United na Real Madrid nubwo bitavuzwe cyane ko yitabaje abaganga ariko umugore we n’abagaga bamubaze bo bemeza ko uyu mugabo yitabaje plastic surgery

2. Wayne Rooney

Uyu rutahizamu w’ikipe ya Manchester United yaje kwitwa umukinnyi wa mbere mubi ukina muri Premier League,nibwo yaje kwitabaza abaganga ngo amafaranga ahembwa amugire mwiza ubwo baje no kumuha umusatsi kandi yari afite uruhara. Yaje gushyira ifoto kuri Twitter amaze kwibagisha avuga ko yari atangiye gusaza kandi afite imyaka 25.

  1. Crisitiano Ronaldo

Uyu mugabo bamwe bafata nk’umukinnyi wujuje ibintu byose mu kibuga no hanze hacyo haba ubwiza n’igihagararo yaje kwitabaza plastic surgery akiri umusore ngo akure ari umugabo wujuje ubwiza n’uburanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

BREAKING NEWS-Neymar atangaje ko agiye kuva mw’ikipe ya FC Barcelona (Impamvu)

Ubwenge ku gihe by Danny Vumbi