Connect with us

Imyidagaduro

Reba umukobwa ugiye gukora ubukwe n’ Umutare Gaby

Published

on

Umutare Gaby, umwe mu bahanzi bamaze igihe bakunzwe mu Rwanda yaba ’agiye guhagarika umuziki biturutse ku mushinga w’ubukwe ari gutegura n’umukobwa uba mu mahanga.’

Umutare Gaby [ubusanzwe witwa Nikuze Gabriel] yavutse kuwa wa 5 Gicurasi 1990, ni umwe mu baririmbyi bamenyekanye mu myaka itatu ishize [kuko yatangiye kuririmba ku giti cye muri 2014] bakagaragaza imbaraga mu buryo bwihariye. Yakoze umuziki mu njyana zinyuranye zirimo Afrozouk, Afrofusion, Afropop, Zouk, RnB n’izindi.

Hari amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko uyu muririmbyi yahagaritse umuziki ndetse ari gutegura umushinga w’ubukwe aho ateganya kurongora umukobwa w’Umunyarwandakazi utuye muri Australia. Byitezwe ko bazasezeranira mu Rwanda bagahita bajya gutura hanze.

Mu kiganiro twagiranye n’uyu muhanzi, yabajijwe kuri aya makuru abanza kwanga kugira byinshi ayavugaho agira ati “Nta kintu nshobora kubivugaho ibyo bintu rwose, nta makuru muri iyi minsi ndimo ntangaza”. Yongeyeho ati “Nta bihari kandi bihari nabitangaza”.

Umutare Gaby yageze aho yemera ko muri iyi minsi yashyize ku ruhande ibijyanye n’umuziki bitewe na gahunda ze bwite ahugiyemo, ati “Mfite ibindi bintu ndimo byanjye bwite, ndimo nkora […] Umuziki nabaye nywushyize ku ruhande kugira ngo mbanze nkemure ibyo ngibyo bindi.”

Ubukwe bwa Umutare Gaby n’umukunzi we witwa Joyce umaze igihe kinini atuye mu mahanga ngo buzaba muri Kamena 2017, nibamara gusezerana bazahita bajya gutura hanze.

Umutare Gaby ari mu bahanzi bitabiriye PGGSS muri 2016

Umutare Gaby bivugwa ko agiye kujya gutura mu mahanga asanzeyo umukobwa bazarushinga, yamenyekanye mu Rwanda mu ndirimbo ’Mesa Kamwe’ yigaruriye imitima ya benshi, akomereza ku yitwa ’Ayo Bavuga’, ’Ntunkangure’ yakunzwe cyane, ’Urangora’, ’Ntawundi’ n’izindi. Yaherukaga gusohora iyitwa ’True Love’ itarakorerwa amashusho.

Umutare Gaby n’umukunzi we Joyce bazakora ubukwe muri Kamena 2017
Source:IGIHE

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar