in ,

Reba umuhanzi Jose Mike uje kugaragaza impinduka mu muziki Nyarwanda (Amafoto+video)

Ruhangariyo Joseph uzwi mu muziki nka Jose Mike avuga ko yinjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda aje kwerekana itandukaniro rya RnB/pop nyayo ndetse ngo indirimbo ze 3 za mbere n’umuhamya w’ibyo abwira abakunzi b’umuziki Nyarwanda.
Jose Mike waririmbye indirimbo nka Turikumwe ,Nkwerekane yazanye indi ndirimbo inogeye amatwi yakorewe na Producer Pacento akayita ” Ndumva ari wowe“.
Jose Uririmba indirimbo zuje ubutumwa bw’urukundo aganira na YEGOB yivugiye ko yiyemeje gukora RnB na Pop by’umwimerere kandi ngo ntabwo azarekura ngo ninayo mpamvu yahise akora video y’indirimbo ye “Nkwerekane” kugira ngo yiyereke abakunzi be.

Reba Video ya Jose Mike:

https://www.youtube.com/watch?v=VBZEg7FGQkQ&t=34s
Mike watangiye umuziki muri 2013 ariko akagenda biguruntege kubera amasomo yari amugoye nyuma yuko arangije amshuri yisumbuye muri Lycee de Kicukiro( APADE ) yatangarije YEGOB ko ubu imbaraga ze zose azerekeje mu muziki kandi ko yizeye ko umuziki we uzagera kure.
Ati” Nyuma y’iyi video y’indirimbo “Nkwerekane” ndateganya gusohora izindi ndirimbo zinza cyane kurusha izabanje ndetse intego yanjye n’uko bishobotse umwaka utaha nanjye nazagaragara muri Guma Guma….”
Jose umenyereweho gususurutsa abitabira ibitaramo bitandukanye cyane cyane ibibera muri H-Zone yakomeje ashimangira ko azakora ibitaramo ahantu hatandukanye kandi ngo yizeye ko mu gihe kitarambiranye azaba yarenze kwitwa umuhanzi ukizamuka nawe akitwa super star.


Image7

https://www.youtube.com/watch?v=mjweWSejGKo&t=72s

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto y’ubukwe bwa Mugabekazi wigaruriye umutima wa Herve Rugwiro ukinira APR Fc

Icyemezo Neymar Junior ukinira Fc Barcelona afatiye PSG ku mukino wo kwishyura giteye ubwoba