in

Reba uko Mwiseneza Josiane yakiriwe nka Yezu i nazareth

https://igihe.com/local/cache-vignettes/L1000xH667/ry6b3648jpg-96b8-9fd28.jpg?1546717144

Irushanwa rya Miss Rwanda rigeze aharyoshye! Abakobwa 37 bakuwemo 20 bagomba kujya mu mwiherero, ndetse Mwiseneza Josiane ari mu bahanzwe amaso, anakunzwe bidashidikanywaho ugereranyije n’abandi muri iri rushanwa.

Yambaye nimero 30 mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Yageze imbere y’akanama nkemurampaka kuri uyu wa Gatandatu, ahagana saa tatu z’ijoro, yakirizwa urwamo rw’ibyishimo abantu bose barahaguruka ndetse batangira gufata amafoto n’amashusho arimo gutambuka no gusubiza.

Ni we mukobwa waragarijwe kugira abafana benshi kurusha abandi bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka kuko umukobwa wa 29 akimara gutambuka, abantu benshi batangiye kumuvuga mu izina ubona bashishikajwe cyane no kumubona mu isura nshya muri iri rushanwa rya Miss Rwanda.

Urusaku rw’abakunzi ba Mwiseneza rwajegeje ahabereye irushanwa runatuma abagize akanama nkemurampaka basaba abantu gutuza hakumvwa ibisubizo bye.

Rusaro Carine uri mu bagize akanama nkemurampaka yamubajije ati “Nk’umunyarwandakazi wakuze ushishikarizwa indangagaciro z’umuco nyarwanda, watubwira uburyo zigufasha?”

Mu gusubiza Mwiseneza yavuzo ko “Indangagaciro z’umuco nyarwanda ni nziza nanjye ndazemera. Uburyo zimfasha, icya mbere zishimangira ko ndi umunyarwandakazi, zintandukanya n’abanyamahanga kandi muri rusange zihesha ishema igihugu zikarushaho gushimangira umuco wacu.”

Mwiseneza yamenyekanye cyane mu ijonjora rya Miss Rwanda 2019 i Rubavu ku wa 16 Ukuboza 2018, ubwo yagendaga ibilometero 10 n’amaguru aryitabiriye.

Yakatishije itike yo mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 mu ba mbere, kuko itora ryo ku mbuga nkoranyambaga ryasojwe ariwe uri imbere y’abandi.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba uburyo umusore yaryohereje Miss Vanessa Uwase maze ibyishimo bikamurenga

Reba ikintu gikomeye Miss Josiane Mwiseneza yakosoye muri Miss Rwanda kizatuma ahora ashimirwa itekaryose